
Kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa Kumi n'imwe kuri Grande Legacy Hotel ,abanyarwanda n'abanyamahanga bazahurira muri Story Telling Night ,igikorwa kimaze kwamamara mu gutanga ubumenyi, guhuza abantu no komora imitima ya benshi.
Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana n'ubuyobozi bwa Interact Rwanda itegura iki gikorwa, batangaje ko bishimira aho bamaze kugera mu gihe gito bamaze ku buryo bizera ko ku nshuro ya cumi ntakabuza n'ibinyamakuru mpuzamahanga bizaba byaratangiye kubandikaho.
InyaRwanda tukaka twifuje gukomoza gato ku bantu bazatanga ibiganiro ku ngingo irebana n'ibibera mu bihugu bitandukanye dore ko aba bagabo bazaganiza abazitabira banyuze muri byinshi yaba ibya Afurika no hakurya yayo.
Eugene Anangwe

Ari mu banyamakuru n'inararibonye mu birebana n'itangazamakuru mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu binyacumi amaze atangiye urugendo rw'itangazamakuru.
Yagiye akorana ibiganiro bitandukanye n'abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, Benjamin Mukappa wabaye Perezida wa Tanzania n'abashoramari batandukanye barimo Patrice Motseppe wo muri Afurika y'Epfo.
Mikel Roberto Quintana

Yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Mexico, Australia, Equador na Chile, ubu atuye mu Rwanda, yize muri Kaminuza ya Boston aho yize mu ishami ry'ububanyi n'amahanga.
Charline Prazen Chikomo

Ni umwanditsi akaba n'intyoza mu bijyanye no gutanga ibiganiro, aho yagiye atanga ibiganiro bitandukanye binanyuze no muri Duce Leadership Initiative yatangije, igenda itanga ubujyanama mu bintu bitandukanye byibanda ku miyoborere.
Wagura itike yawe unyuze ku rubuga rwa www.interactrwanda.com ukaba wanasura imbuga nkoranyambaga bagenda bakoresha yaba Instagram, Facebook na Twitter.

