Ingengabihe ya shampiyona yasohotse, APR FC na Rayon Sports zizesurana ku munsi wa 9 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona ya 2023-24 aho umukino uba utegerejwe na benshi wa Rayon Sports na APR FC uzaba ari ku munsi wa 9 uzakinwa mu Kwakira 2023.

Nk'uko byari byatangajwe mbere, shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 18 Kanama 2023 aho umukino uzafungura shampiyona ari uwo Gasogi United izakiramo Rayon Sports.

Kubera imikino ya Nyafurika ya CAF Champions League APR FC izakina guhera tariki ya 18 Kanama 2023, kugeza ku munsi wa gatanu ntabwo bizwi igihe izazikinira (uretse umunsi wa 3) ariko amakipe bazakina arazwi yanashyizwe ku ngengabihe ariko bavuga ko igihe izakinirwaho bazagitangaza.

Iyo mikino ni uwa Marines FC ku munsi wa mbere, Police FC ku munsi wa kabiri, Musanze FC ku munsi wa 4 na Sunrise FC ku munsi gatanu ni mu gihe uwa Etoile del'Est w'umunsi wa 3 uzaba tariki ya 31 Kanama 2023.

Umukino uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 9 wa shampiyona uzakinwa tariki ya 29 Ukwakira 2023. APR FC niyo izabanza kuwakira.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingengabihe-ya-shampiyona-yasohotse-apr-fc-na-rayon-sports-zizesurana-ku-munsi-wa-9

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)