Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n'uko yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe  Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid],uri kuburana mu nkiko.
Ibi bibaye mu gihe  hari amakuru yavugaga  ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.
Muri Kamena 2023 ni bwo Ubuyobozi bw'Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Muheto yari mu bakobwa bagombaga kwitabira, kuri iyi nshuro uyu mukobwa yamaze gukurwa ku rutonde rw'abazitabira.
Miss World  ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International, bivuze ko uretse kuba yari kwitabira byari Ishema ry'u Rwanda nk'igihugu gikomeje guteza imbere ubukerarugendo cyane ko rizitabirwa n'ibihugu 130.
Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.
Miss Muheto ntazitabira Miss World kubera kubura ubimufashamo
Ishimwe Dieudonné [Prince Kid]  washinze Rwanda Inspiration Back Up  yagombaga gufasha Miss Muheto Divine , ari mu manza kubera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda aho byaje kuviramo iri rushanwa guhagarikwa kugeza igihe kitazwi.
Hari amakuru avuga ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y'ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri Miss World uyu mwaka ari nayo yari kohereza Muheto ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n'uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n'abategura Miss World.
U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagarariwe na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan.
Abarenga Miliyoni 19 bahanze amaso icyemezo kizafatirwa irushanwa rya   Miss Rwanda
Hatajemo kwigiza nkana, umuntu yakwemeza ko ryataganga akazi kuri benshi cyane cyane ko n'imishinga y'abanyampinga n'ibisonga byabo yagiye igira ingaruka nziza mu iterambere ry'abaturarwanda nk'uko ingero nyinshi zibigaragaza.
Aha umuntu yatanga nk'urugero kuri Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014, aho yakoze igikorwa cyakoze ku mitima yabenshi , akubakira inzu ebyiri  imiryango ine y' ababyeyi barokotse Jenoside  bakorewe Abatutsi mu 1994, bazwi nk'Intwaza  ' bo  mu Karere ka Rwamagana.
Miss Akiwacu Colombe yagiriye akamaro Umuryango nyarwanda
Urutonde n'ingero z'uruhari irushanwa rya Miss Rwanda  ryagize ku muryango nyarwanda muri rusange ni rurerure kandi ntibikwiye kurenzwa ingohe kuva ku wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022, rihagaritswe , kugeze ubu  ntakirakorwa. (Igihe kirenga umwaka n'amezi abiri kirashize).
Ugendeye kuri iyi mibare, ni ukuvuga ko aba bantu barenga Miliyoni 19 ntakabuza iri rushanwa hari umusanzu cyangwa impinduka ryagiraga mu buzima bwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera  aherutse kubwira  TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.
Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.
Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.
Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n'amasomo yasize.
Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.'
Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda aha wakwibaza ngo ese ni ryari? Habuze iki?.
Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.
Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.
Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 amaze  umwaka urenga abitse ikamba kuko yaryambaye mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2022.
Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, yari yagizwe umwere gusa Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z'abatangabuhamya.
Uru banza rwe ruzaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023 aho impande zombi  zizisobanura ku binyemetso bishya by'amajwi.
Akuriranira hafi ikibazo cy'irushanwa rya Miss Rwanda , bemeze ko kuba Ishimwe Dieudonne (Prince Kid ), akurikiranweho ibyaha ' icyaha ari Gatozi ' bitari gutuma iri rushanwa rihagarikwa, kugeza ubu bikaba byatangiye no kugira ingaruka kuri bamwe bityo ko hari byinshi byari gukorwa mu buryo bukosora amakosa yabayeho  mbere ariko rigakomeza cyane ko ryashyizwe mu maboko y'inzego za Leta .
Hakomeje kwibazwa ikibura ngo bikorwe, bityo abaryungukiragamo cyangwa se abo ryasusurutsaga bongere bamwenyure cyane cyane ko hari abo ryahinduriye ubuzima.
Miss Rwanda yahinduye ubuzima bwa benshi
Â