Mu Karere ka Nyamasheke, umukobwa witwa Nyirandagijimana Bonifrid wari ugiye gushyingirwa imodoka yarimo yakoze impanuka, Se wari wakomeretse cyane arapfa, ariko ntibyabujije ubukwe gukomeza.
Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w'umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.
Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, ni we washyingiye ababageni.
Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n'umugabo we Niyitanga Pacifique.
Â