Messi yatangiye akora amateka muri Leta Zunze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, saa munani z'ijoro kuri DRV PNK Stadium nibwo amateka mashya yandikwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yuko yerekanwe muri Inter Miami, Lionel Messi yakinnye umukino we wa mbere.

Iyi kipe ya Inter Miami yari yakinnye na Cruz Azul mu irushanwa rya League Cup. Umukino watangiye Inter Miami yari imbere y'abafana bayo ariyo ifungura amazamu mbere ku gitego cyari gitsinzwe na Robert Taylor Thomas ku munota wa 44.

Mu gice cya kabiri Cruz Azul nayo yaje kwishyura ku munota wa 65 umukinnyi witwa Uriel Antuna atsinda igitego. 

Iminota 90 y'umukino yaje kurangira amakipe yombi akinganya maze umusifuzi yongeraho iminota, bigeze ku munota wa 4 w'inyongera Lionel Messi wari winjije mu kibuga asimbuye ku munota 54, yahawe kufura ayirekura neza umuzamu wa Cruz Azul ntiyamenya ibyabaye inshundura zihita zinyeganyega.

Umukino warangiye Inter Miami yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda ibitego 2-1. Uyu wari umukino wa mbere kuri Lionel Messi ndetse na Sergio Busquets muri Inter Miami ndetse bose binjiye mu kibuga basimbuye ku munota umwe wa 54.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo umunyamiderikazi Kim Kardashian ndetse n'umukinnyi wa Basketball muri NBA, Lebron James ndetse na Selena Williams.

Nyuma y'uko Messi atsinze igitego gitanga intsinzi ku mukino we wa mbere mu minota ya nyuma ari mu kiganiro n'itangazamakuru yahise avuga ko yashakaga gutanga ibyishimo ku bantu bari bagiye kumureba.

Ati"Twashakaga gutangirana intsinzi ku bantu bari baje kureba umukino. Byari ngombwa gutangira umuntu atsinda. Nagize amahirwe ya nyuma yo kugerageza gutsinda maze ku bw'amahirwe aba ari ko bigenda".

Lionel Messi yakoze amateka ku munsi we wa mbere muri Inter Miami 



Uko Messi yarekuye kufura ivamo igitego 


David Beckham ari kumwe n'umugore we bari kwihera ijisho umukino 

Lebron James ahoberana na Messi mbere y'umukino 

Kim Kardashian yitabiriye uyu mukino ari kumwe n'abana be bambaye imyambaro yanditseho Messi mu mugongo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132235/messi-yatangiye-akora-amateka-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-imbere-yibyamamare-amafoto-132235.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)