Habereye impanuka y'indege ihitana ubuzima bw'abantu benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko indege ya gisivili yahitanye abantu icyenda harimo abasirikare bane, nyuma y'uko ikoze impanuka biturutse ku kibazo cya tekiniki.

Itangazo ryasohowe rivuga ko 'indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov yakoreye impanuka ahitwa i Port Sudan Airport, bitewe n'ikibazo cya tekiniki, igahitana abantu 9.

Umwana umwe akaba yarokotse iyo mpanuka'. Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Port Sudan aho iyo impanuka yabereye, ni muri leta ya Red Sea, mu burasirazuba bw'icyo gihugu, ukaba ari umwe mu mijyi ikomeye.



Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-yindege-ihitana-ubuzima-bwabantu-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)