Ibyo utamenye ku buzima bwa Rose Muhando uteg... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rose Muhando ni umuririmbyi w'icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba akomoka mu gihugu cya Tanzania. Yavutse mu mwaka w'1976, avukira mu Mudugudu wa Dumila. Yavutse ari umuhererezi iwabo, avukira mu muryango w'aba Islam. Se umubyara yari Sheikh.

Yakuze arererwa mu muryango we kandi anakurikiza amahame y'idini rya Islam. Yakundaga kwizera kwe kandi yishimira gukurikiza amategeko y'idini rye. Umuziki we wahinduye benshi bakira agakiza, abandi barahembuka mu buryo bw'Umwuka.

Gusakugeza mu 1989 yaje kurwara cyane indwara imutera ububabare bukabije bw'umubiri. Ababyeyi be nabo ntibasinziraga. Bagerageje uburyo bwose kugira ngo umwana wabo akire aho baje gushaka n'abaganga gakondo ngo barebe ko hari ubuvuzi bamuha agakira, gusa naho byaje kwanga.

Igihe kimwe Rose Muhando nyuma y'imyaka Itatu arwaye, ubuvuzi bwaranze, ubwo yari aryamye yaje kumurikirwa n'umucyo uturutse mu Ijuru, abona ukuboko ugufite urumuri imbere yumva ijwi rivuga riti'Ndi Yesu, naragukijije, kuva ubu ugire ubuzima bwiza, uhaguruke kandi unkorere'.

Iri jwi ryavuze aya magambo inshuro eshatu. Nyuma ubwo Rose Muhando yakangukaga, umubiri we wari wabaye mwiza kandi wakize. Ni ibintu byemezwa n'ababyeyi be nubwo iryo ijwi bataryumvise ariko babonye gukira k'umwana wabo.

Mu 2022 ubwo yaganiraga n'abanyamakuru i Kigali, yaragize ati "Narwaye hafi umwaka wose sinabasha gukira n'amashuri ndayareka. Ababyeyi banjye baramvuje bacika intege. Umunsi umwe nari ndyamye mu cyumba gikinguye papa na mama bandeba. Nabonye umucyo unyura mu nkingi.

Uwo mucyo uramanuka kugera aho nari ndi mbona ukuboko nk'ukumuzungu harimo ikintu kirabagirana. Ikiganza kinkora mu mutwe ni naho nari ndwaye hava amazi menshi.

Ijwi rivuye muri iyo nkingi riravuga riti ndi Yesu ndagukijije byuka unkorere. Iryo naryumvise gatatu. Wa mucyo uragenda kuva ubwo ndakira.'

Kuva icyo gihe yahise ahinduka umukristo yizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza we. Avuga ko nyuma yo kubona Kristo, yabonye icyerekezo kizima kandi gihamye.

Rose Muhando ntabwo yigeze ashyingirwa ariko yahawe umigisha w'abana batatu. Asobanura ko gushaka bishobora gutuma adakorera Imana neza kubera inshingano nyinshi z'urugo.

Rose Muhando avuga ko iyo ari mu Rwanda aba ameze nk'uri mu rugo kuko nyina ari ho yavukiye. Ati 'Reka mbabwire abantu b'i Kigali, ibyishimo byanjye ni uko mama yavukiye muri iki gihugu, iyo ndi hano mba numva meze nk'uri mu rugo, ndishimye cyane.'

Mu kiganiro n'igitangazamakuru cya 'Citizens' muri Tanzaniya mu mwaka w' 2019, Rose Muhando yasangije byinshi ku mateka ye n'urubyaro rwe.

Yasobanuye ko impano y'imfura ye irimo yiga amategeko muri kaminuza ya Tumaini, umwana wa kabiri Nicholas akaba ari umunyeshuri mu bijyanye n'imari naho Milan uheruka kuvuka yari akiri mu mashuri yisumbuye.

Rose Muhando bwa mbere agira uruhare rugaragara mu muziki, ni igihe yari umutoza wa korari ahantu hatandukanye. Ariko yagaragaye cyane ari umutoza mu itorero ry' Anglican i Kilimanjaro.

Mu gihe yari ari kumwe na korari ubwo yari umutoza, yatangiye kwandika indirimbo ze abenshi bakunda ubuhanga zabaga zandikanye, atangira kuzibonaho amafaranga, aza gutangira gusohora umuzingo w'indirimbo we wa mbere ari wo 'Uwe Macho'.

Mu ntangiriro ya 2000 ubwo yinjiraga byeruye mu muziki, abahanzi b'indirimbo zo kuramya Imana, ntabwo bari bahari icyo gihe, bikaba byaratumye umuziki we wakirwa neza kandi, arakundwa bikomeye.

Indirimbo ze zakunzwe harimo; Kiatu Kivue, Ni Bebe, Nkaza Mwendo, Wololo, Pendo La Yesu, Nipe Uvumilivu n'izindi. Mu myaka irenga 10 amaze akora mu ruganda rw'umuzika, yakoze alubumu nyinshi zirimo; Uwe Macho, Jipange Sawa Sawa, Utamu wa Yesu, Tazama Mungu Anacheka n'izindi.

Mu 2005, Muhando yakiriye ibihembo bya muzika bya Tanzaniya harimo kugira indirimbo nziza ya Gospel "Mteule Uwe Macho" hamwe n'umuhanzikazi mwiza w'umwaka. Yaje guhabwa ikindi gikombe mu mwaka wa 2008 cya Groove Awards (irushanwa ryo muri Kenya) cy'umuhanzi mwiza w'ubutumwa bwiza muri Africa.

Rose Muhando ategerejwe mu Rwanda

Rose Muhando agiye kuza mu Rwanda mu biterane bikomeye bizabera mu Ntara y'Iburasirazuba. Azasangira uruhimbi na Theo Bosebabireba. Aha hose, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023.

Ni ibiterane by'Ibitangaza n'Umusaruro byateguwe na "A Light to the Nations" iyoborwa ku rwegp rw'Isi na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uzabwiriza muri ibi biterane nk'uko inyaRwanda yabitngarijwe na Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130308/ibyo-utamenye-ku-buzima-bwa-rose-muhando-utegerejwe-i-nyagatare-ni-bugesera-mu-biterane-bi-130308.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)