Umushinga wo mu Rwanda watoranyijwe mu izafashwa muri Gahunda yiswe 'Make in Africa' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SLS Energy yashinzwe na Berwa Léandre, ifasha gusubiza ubuzima batiri zapfuye zikongera gukora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwa 70% bwo gukora.

Iki kigo gikora bateri zishobora kwifashishwa ku minara, inganda, inzu z'ubucuruzi n'ahandi hose umuntu ashobora kuba yakeneraga ikoreshwa rya moteri.

SLS Energy n'ibindi bigo icyenda bitanga icyizere ku hazaza h'imishinga y'ikoranabuhanga muri Afurika byatoranyijwe mu bizahabwa amahugurwa y'amezi arindwi.

Ku wa 4 Gicurasi 2023, ni bwo Qualcomm Technologies, Inc. yatangaje imishinga 10 yatoranyije, izahugurwa binyuze muri gahunda yiswe 'Make in Africa''.

Mu Ukuboza 2022, ni bwo Qualcomm yatangaje gahunda yo gutanga urubuga rwo gutyariza ubumenyi ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere ku hazaza.

Imishinga yatoranyijwe ku ikubitiro irimo ikora ibijyanye n'ingufu, ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu bijyanye n'imodoka zifashisha amashanyarazi. Inyinshi kandi zirimo izifite abayobozi b'abagore.

Iyatoranyijwe irimo iyo muri Kenya, Uganda, Nigera, Ghana n'u Rwanda, mu gihe hari hasabye abagera kuri 550 mu bihugu 34 bya Afurika.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n'Akanama Nkemurampaka karimo inzobere mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubukungu no guhanga udushya.

Imishinga yatoranyijwe muri 'Qualcomm Make In Africa' izahugurwa ku bijyanye no kunoza imikorere yayo, kurinda ibihangano byabo mu by'ubwenge, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe gushaka ibisubizo bitandukanye.

'Make in Africa' yashyizweho hagamijwe kubaka no gushyigikira urugendo rwa Afurika rwo gushyigikira imishinga y'ikoranabuhanga.

Indi mishinga yatoranyijwe irimo Ecorich Solutions itunganya ifumbire yo muri Kenya; Fixbot yo muri Nigeria ikora ubugenzuzi bw'imodoka; Karaa yo muri Uganda ikora ibijyanye no gukodesha, gushariza no gukurikirana moto zikoresha amashanyarazi; Maotronics Systems Limited ikora ubuhinzi muri Nigeria; MicroFuse Technologies yo muri Uganda ikoresha ikoranabuhanga mu burezi n'izindi.

Visi Perezida muri Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy, yashimye imishinga 10 yatoranyijwe mu ifite ibisubizo bitanga icyizere.

Ati 'Bakoresheje impano zabo mu gukemura ibibazo Afurika ifite uyu munsi mu bijyanye n'urwego rw'ingufu, ubuhinzi, ubwikorezi bwifashisha amashanyarazi, ikoreshwa ry'ubwenge buremano n'indi mishinga yo guteza imbere gahunda zo kurwanya ibyorezo ndetse no gukoresha rihendutse mu burezi.''

Qualcomm 'Make in Africa' yitezweho guteza imbere Afurika mu bijyanye no kurema ba rwiyemezamirimo bashya.

Qualcomm International, Inc. ni ikigo gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho gihanga ikoranabuhanga rihindura Isi rigamije gufasha abaturage kugera kuri serivisi bifuza biboroheye.

Amahugurwa yatangiye gutangwa muri Mata, azageza mu Ugushyingo mbere y'uko abayahawe bashyirwa ku isoko mu Ukuboza 2023.

Umushinga w'Abanyarwanda watoranyijwe mu icumi izafashwa muri Gahunda yiswe 'Make in Africa' igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wo-mu-rwanda-watoranyijwe-mu-izafashwa-muri-gahunda-yiswe-make-in

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)