Ubutunzi bwinshi sibwo butereta! Dore amayeri 5 umusore wese yakoresha (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima busanzwe tuzi ko umusore wese agira agaciro imbere y'inkumi igihe afite uko ahagaze mu bukungu. Umusore wambara neza, ufite imodoka nziza n'ibindi bigaragaza ko hari urwego ariho rufatika bituma abasha guhindukiza benshi mu bakobwa, kubareshya bikamworohera.

N'ubwo ariko amafaranga n'ubutunzi bigira uruhare runini mu gutuma umusore abasha kugaragara neza imbere y'inkumi, abakobwa bashobora gushiturwa n'indi mico / imyitwarire y'umusore bidasabye ko agira amafaranga menshi cyangwa ubutunzi buhambaye:

1.Kuba uwo uriwe

Mu kinyarwanda baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi. Ariko kwirarira ukigira uwo utariwe nabyo abakobwa ntibabikunda. Kwigira uwo utariwe, kwiyitirira icyo utaricyo biri mu biri gutuma abasore bagayika muri iyi minsi. Kwigira icyo utari cyo sibyo bizatuma umukobwa agukunda.

Ba uwo uriwe. Niwirarira ukamubeshya nyuma akakuvumbura muzakomeza gukundana? Kuba uwo uri we byatuma hari uwabigukundira. Umuntu ugukunze ntacyo agukurikiyeho urukundo rwanyu ruramba. Kwibwira ko uzashituza abakobwa ibintu byaguhira igihe gito ariko se nibishira muzaba mukivuga rumwe? N'ubwo abakobwa benshi bakururwa n'ubutunzi bw'abasore ariko hari abashyira mu gaciro kandi bategenzwa na twinshi. Mwene abo nibo bavamo ba mutima w'urugo.

2.Kwiyizera

Kwiyizera nayo ni indi turufu ukwiriye kwitwaza mu kureshya abakobwa mu gihe nta butunzi buhambaye urabona. Kuba ntacyo urageraho ntibisobanuye ko udakwiriye gukunda cyangwa gukundwa. Kuba konti yawe ntakiriho ntibigukuraho igikundiro. Kwiyizera ni indangamuntu y'abagabo.

Nutiyizera ninde uzagushyiramo icyo cyizere? Utegereje kuzigirira icyizere cyo kwegera inkumi ugatereta ari uko wujuje umuturirwa? Nutabigeraho uzasaza utarongoye, utabyaye? Iyo si imyumvire ikwiriye kuranga umuntu w'umusore ufite icyerekezo. Tinyuka wimenyereze kuganiriza abakobwa nibiba ngombwa ube wasaba urukundo.

3. Igaragaze

Kubasha gukuza impano ikurimo bituma ugaragara. Impano abantu bagira ni nyinshi. Kumenya kuganiriza abantu ukaba wabasetsa ukabasusurutsa (abakobwa-abagore babikunda kubi), kumenya kuririmba neza, kumenya gukina imikino inyuranye n'izindi zinyuranye. Impano ni imwe mu bintu byatuma abakobwa bagukunda nubwo waba nta mafaranga ufite . Uretse no kuba impano wifitemo yagufasha kugira igikundiro, yanagufasha kugira aho uva n'aho ugera ugatera imbere mu bukungu.

4.Kuba umunyabwenge

Abakobwa bakunda abasore n'abagabo b'abanyabwenge. Niba ufite ubwenge nayo ni impano kandi yagufasha kugira igikundiro imbere y'abakobwa, ukaba wabonamo uwo muzibanira ubuzima musigaje ku isi. Gutereta ahanini benshi mu basore babifiteho imyumvire itariyo. Urukundo nyarukundo ntirureba kuba utunze cyangwa ufite ibya Mirenge ku Ntenyo. Umusore wibwira ko azakunda ndetse agakundwa namara kugira amafaranga n'ubutunzi aribeshya.

5.Muhe Urukundo nyarwo

N'ubwo abenshi baziko abakobwa bakunda amafaranga cyane kurusha ibindi nyamara ahubwo bakunda umusore ubaha urukundo nyarwo nta buryarya. Niba uri umusore udafite ubushobozi bw'amafaranga ugomba gutereta umukobwa kuko umukunda. Wimutereta kuko ushaka ko muryamana gusa ahubwo mwereke urukundo nyakuri maze nawe azaba uwawe wese.

IVOMO:.elcrema.com



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ubutunzi-bwinshi-sibwo-butereta-dore-amayeri-5-umusore-wese-yakoresha-akabona-71265

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)