Nyamasheke: Ibyo wamenya ku mwigimbakirwa wiswe Darfur kubera urugomo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba hari agace k'ubutaka kinjira mu mazi y'ikiyaga cya Kivu, kitwa 'Darfur'. Abumvise iryo zina bose bibaza impamvu aho hantu hitwa Darfur, kuko ubusanzwe ari imwe mu ntara zigize Sudani.

Umwigimbakirwa wiswe Darfur, uherereye murenge wa Kagano, Akagari ka Shara, ukaba ugizwe n'imidugudu ya Kaduha, Kamina na Ntumba. Ni agace gatuwe n'abaturage batunzwe ahanini n'uburobyi n'ubuhinzi, aho mu bihingwa bahinga higanjemo ibigori, soya, ibishyimbo na kawa.

Akarere ka Nyamasheke gafatwa nk'igicumbi cya kawa mu Rwanda, kuko ari ko karere gafite ibiti byinshi bya kawa, kakagira inganda zitunganya umusaruro wayo zigera kuri 60.

Amateka ya kawa mu Rwanda nayo agaragaza ko iki gihingwa kigera mu Rwanda kivuye muri Ethiopia mu myaka 120, ishize cyabanje guhingwa muri aka karere.

Mu myaka ya za 1970 na 1980, aga gace ko ku Ishara gakora ku Kiyaga cya Kivu kagize umusaruro mwinshi wa kawa abahatuye barijuta.

Kaberege Viateur wahavukiye akanahakurira, yabwiye IGIHE ko icyo gihe kubera amafaranga menshi abaturage bakura mu gihingwa cya kawa, banywaga bagasinda bakarwana ariko bakagira umwihariko wo kutajya mu buyobozi kurega.

Ati "Bwaracyaga tugateranira mu isantere tukareba uwasagariye undi, tukamuhana, hakaba abagurisha ibipimo bya kawa, ababigwatiriza, abandi bakagurisha amashyamba kugira ngo babone amande. Iyo mirwano yahahoraga niyo yatumaga abantu bavuga ngo hano hahora intambara nk'iza Darfur ya Sudani".

Kuva mu 1950, Intara ya Darfur iherereye mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw'Igihugu cya Sudan yakomeje kuba isibaniro ry'intambara zirimo iya mbere ya gisivile yabaye kuva mu 1955-1972, n'intambara ya kabiri ya gisivile yabaye kuva 1983-2005.

Iyi mirwano yarakomeje kugeza igihe igice cy'amajyepfo ya Sudani gihawe ubwigenge havuka igihugu gishya cya Sudani y'Epfo. Izi ntambara nizo ab'i Nyamasheke bahuje n'urugomo rwa buri munsi rwaberaga muri aka gace kabo, bati "Aha hantu hahora intambara nk'izo muri Darfur".

Kaberege avuga ko muri za 1980 icyateye umurengwe abo ku Ishara ari uko Leta yongeje igiciro cya kawa, ikilo cya kawa yumye kiva ku mafaranga 60 Frw kigera ku 120 Frw.

Uko imyaka yagiye ishira, umurengwe w'amafaranga ya kawa wagiye ugabanuka kuko abahinzi bayo bagiye babona ko ayo mafaranga hari ibindi bayakoresha bitari ukuyashora mu businzi n'urugomo.

Ati "Ntabwo abezaga ikawa bose barwana, ahubwo hari abo inzoga zari zarigaruriye yayinywa akumva agomba gukubita mugenzi we. Ndetse hakaba n'uvuga ngo ndagukubita sha ejo nzazisoroma'.

Kaberege avuga ko uko urogomo rugenda rugabanuka, izina Darfur rigenda rihinduka, ati 'Ubu dusigaye tuhita ku Mwiza'.

Ibyo uko urugomo rw'i Darfur rwagabanutse binemezwa na Kubwimana Jean wabwiye IGIHE ko na nyuma Jenoside yakorewe abatutsi urugomo rw'i Darfur rwakomeje, ndetse ngo habaga n'amabandi yamburaga abaturage akoresheje imbunda akajya no kwiba imiraga y'abarobyi bo muri Congo.

Ati "Icyo gihe nta muyobozi washoboraga kuhaza wenyine. Nyuma amabandi ane yaje kuraswa andi ane arahunga. Iryo zina Darfur tugenda turihindura kuko urugomo rwacitse, ubu ni ku Mwiza".

Magingo aya abatuye i Darfur ya Nyamasheke bavuga ko nta muntu ukwiye gutinya kuhasura, kuko nta rugomo rukihaba, nta n'ubujura, bakavuga ko bihabaye byaba ari ibisanzwe nk'uko n'ahandi hose byahaba.

Umwigimbakirwa wiswe Darfur uherereye mu karere ka Nyamasheke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ibyo-wamenya-ku-mwigimbakirwa-wiswe-darfur-kubera-urugomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)