Umugabo yicishije ishoka umuvandimwe we bapfa ubutaka - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'imyaka 32 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo, akurikiranweho kwica umuvandimwe we akoresheje ishoka, nyuma yo kumutanga kugura isambu ya mushiki wabo ngo bari bumvikanye ko bazafatanya kuyigura, bakayihingamo.

Uyu mugabo yishe umuvandimwe we mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023 mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagari ka Gituza mu Murenge Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko aba bavandimwe babiri b'inkurikirane bari bafite umurima wa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe aca inyuma mugenzi we arawishyura, undi ngo agira umujinya amwicisha ishoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert yatangarije igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umuvandimwe we.

Yagize ati "Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, hari ahantu hari ubutaka bwa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe ahagura mbere rero batabyumvikanye baza guhura baratongana hanyuma umwe yica mugenzi we akoresheje ishoka yamukubise mu mutwe. Inzego rero zirimo RIB natwe twagezeyo barapima, ubundi uwakoze ikosa ahita atabwa muri yombi."

Gitifu Nayigizente yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ugize ikibazo akitabaza ubuyobozi aho kujya kwihanira ngo kuko byamuviramo gukora ibyaha, yibukije abaturage ko hari inzego z'ibanze zibegereye kandi ziteguye kubafasha mu bibazo byose bahura nabyo birimo n'akarengane ku muntu waba wumva ko afite ikibazo.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

Inkuru ya IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umugabo-yicishije-ishoka-umuvandimwe-we-bapfa-ubutaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)