Rusaza nk'umuvinyo! Rutahizamu Byiringiro Lague yateye imitoma itomoye umugore we nyuma yo kuba ukubiri kubera inshingano - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda ukina muri Sweden, Byiringiro Lague yateye imitoma umugore we Kelia bamaze imyaka itandatu bakundana, amubwira ko amukunda cyane anamushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

Byiringiro Lague abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yashyizeho ifoto ari kumwe n'umufasha we Kelia ayiherekesha indirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Malaika' amubwira ko amukunda cyane.

Ati 'Imyaka 6 irashize nkundana na kelia, ndagushimira cyane kuba waraje mubizima bwanjye ukambera umugore wanjye
nibyagaciro kandi nzahora mbizirikana,
uri umugore mwiza cyane ndagukunda cyane kuburyo ntafite uburyo nabivugamo Imana izakumpere ijuru nibyo nkwifurije ndagukunda MAMA ISLA
LKI14.'



Source : https://yegob.rw/rusaza-nkumuvinyo-rutahizamu-byiringiro-lague-yateye-imitoma-itomoye-umugore-we-nyuma-yo-kuba-ukubiri-kubera-inshingano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)