Uko agahida katumye Omah Lay agashaka kuyambura ubuzima - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yavuze uburyo yafashwe n'agahinda gakabije akageraho ashaka no kwiyambura ubuzima.

Uyu muhanzi watangiye kwamamara mu 2020, yavuze ko album ya mbere yise 'Boy Alone' yamuritse muri Nyakanga 2022, zimwe mu ndirimbo ziyigize zavuye ku bitekerezo yagize arwaye kwiheba n'agahinda gakabije.

Omah Lay w'imyaka 25 yavuze ko uyu mushinga yahurijeho abahanzi barimo Justin Bieber na Tay Iwar, washibutse ku bubabare yagize igihe yari atangiye kugera ku bwamamare.

Ati 'Nari hafi yo kwiyahura, ni ukuri byari byandenze [...] Ariko natekereje ko ngomba gukomeza kubaho kugira ngo mfashe abantu kuva ahantu nka hariya. Bisaba umuntu ukomeye kuba yajya muri biriya bihe akaba yakwandika indirimbo.'

Uyu muhanzi nubwo atatangaje icyamuteye ibi bibazo, yavuze ko kuba mu bihe by'umwijima byamufashije gukora umuziki ukwiye kuri buri wese.

Bamwe mu bumvise iyi album ya Omah lay, batangiye kumwita umuhanzi wa "Afro-Depression."

'Soso' imwe mu ndirimbo za Omah Lay



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-agahida-katumye-omah-lay-agashaka-kuyambura-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)