Impamvu u Rwanda rukeneye ikigega cyo kugoboka abahuye n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biganiro byahuje MINEMA n'abagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo w'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umunyamabana Uhoraho muri iyo minisiteri, Habinshuti Philippe, yagaragaje icyifuzo cyo gushyiraho icyo kigega.

Ni ikigega bifuzaga ko cyatangira muri Nyakanga 2023, nibura kigatangirana ingengo y'imari ya miliyari 1 Frw. Gusa ngo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin, ntiyabashije kugena ayo mafaranga.

Habinshuti yagize ati 'Ni ikigega cyashyizweho n'itegeko navuga ko rimaze n'igihe ariko ntabwo kirabasha kujyaho. Ntabwo ari ikigega cyo gufata amafaranga ngo uyabike hariya kandi igihugu gifite ibindi bintu kigomba gukora. Ariko nibura twari twifuje ko hagakorwa ikigega gishobora kuduha ubushobozi bw'amafaranga bwatuma dushobora guhangana n'ibiza dufite mu gihugu.'

'Twumvaga icyifuzo cyacu ari uko hagira amafaranga make aboneka akaba ateguye ku buryo mu gihe icyo kigega kitarabasha kujyaho mu buryo bwifuzwa.'

Ni ikigega avuga ko nibura hagira ko cyaba kirimo amafaranga make ahora yiteguye ku buryo igihe cyose habayeho ibiza ahita yifashishwa.

Uburyo busanzwe bukoreshwa ni ubwo gukorana na Minecofin mu gutabara bwangu abahuye n'ibiza.

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, yize ku gushakira ibisubizo ikibazo cy'ibiza byatewe n'imvura nyinshi mu bice by'Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, byahitanye ubuzima bw'abagera ku 131.

Umwe mu myanzuro yafashe ni uwo kwemeza gahunda n'ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.

Habinshuti yavuze ko byagenda neza kurushaho ikigega kibayeho kigahabwa ingengo y'imari yihariye.

Ati 'Twaba twifashisha ubwo buryo navugaga bwo gukorana vuba vuba na Minecofin n'abandi bafatanyabikorwa ariko ikigega kirakenewe ku buryo umwanya habaye ikibazo ari nawo mwanya ibisubizo bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa.'

Ibitekerezo by'Abadepite byagarutse ku kamaro k'iki kigega, bavuga ko gikenewe ariko hakwiye kubanza gukorwa imbonerahamwe igaragaza imiterere yacyo n'uko cyajya gikora.

Mu itegeko rigena imicungire y'ibiza ryo mu 2016, ryateganyaga Ishyirwaho ry'Ikigega kigenewe guhangana n'ibiza, aho byari biteganyijwe ko Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imiterere n'imikorere by'Ikigega cy'ingoboka mu gihe cy'ibiza.

Ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba byatumye abaturage benshi bava mu byabo bajya gucumbika mu nsengero
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yagaragaje ko hakenewe ikigega cyo kugoboka abahuye n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-rukeneye-ikigega-cyo-kugoboka-abahuye-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)