Gakenke: Agiye kumara iminsi 2 mu nda y'Isi nyuma yo kugwirwa n'ikirombe (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli, hari kubera igikorwa cyo gushakisha umuturage witwa Habarurema w'imyaka 23 umaze iminsi 2 mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro .

Ubusanzwe iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd, kuri uyu wa Gatatu cyagwiriye abantu babiri, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa muganga gusa undi akaba akirimo ari gushakishwa.

Igikorwa cyo gushakisha uyu Habarurema cyatangiye kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'inzego zishinzwe umutekano.

Abarimo gushakisha Habarurema wagwiriwe n'ikirombe



Source : https://yegob.rw/gakenke-agiye-kumara-iminsi-2-mu-nda-yisi-nyuma-yo-kugwirwa-nikirombe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)