Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abitoza kuzavamo abayobozi beza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Henry Crown Fellowship ni gahunda yatangiye mu 1997, igamije gutoza urubyiruko kuzavamo abayobozi bahamye no kubaha ubushobozi butuma bahangana n'inzitizi ziri mu miyoborere y'inzego runaka.

Buri mwaka, abari hagati ya 20 na 22 bari hagati y'imyaka 30 na 45, baratoranywa bakungurana ibitekerezo, bakigishanya, bagahana inararibonye.

Iyi gahunda y'imyaka ibiri igizwe n'ibyiciro bine by'ibiganiro, ni ukuvuga iminsi nibura 24 muri rusange, bahabwa n'abafashamyumvire bo muri Aspen Institute n'abandi bo mu rwego rwatoranyijwe n'uhabwa amahugurwa.

Ibiganiro bitangirwa muri Aspen Institute muri Colorado, Wye River mu Burasirazuba bwa Maryland n'ahandi.

Abarangije muri iyi porogaramu bageze ku byiza byinshi mu rwego rw'abikorera ndetse bari ku gasongero k'ubuzima bwabo bigendanye n'ibyo bifuza kugeza kuri sosiyete baturukamo n'isi muri rusange.

Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda rya Aspen Institute Henry Crown Fellowship
Abari muri iri tsinda bongererwa ubumenyi buzatuma baba abayobozi beza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abitoza-kuzavamo-abayobozi-beza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)