Iyi ndirimbo yavuze ko yayikomoye kuri Mama we umubyara wabuze ababyeyi be ndetse n'abavandimwe agasigara wenyine, nyuma y'aho indege ya Habyarimana wari Perezida yari imaze guhanurwa.
Mu magambo ye, Kenny Edwin yagize ati: "Mama wanjye yahungiye i Burundi. Bose hamwe mu rugo bari umuryango w'abana 8, hakiyongeraho ababyeyi ndetse n'abana ba musaza we nabo bari bafite abandi 3 bareraga.Â
Ubwo mama wanjye yaje kugaruka gufata abana yari yarasize, asubiyeyo ageze i Bujumbura indege ya Habyarimana wari Perezida iraraswa, uwo mwanya umuryango wahuye n'ibibazo bose barabica, asigara ari wenyine (Nyakamwe) mu muryango wose. Rero ibyo byatumye rimwe na rimwe ajya agira ihungabana, bikabangamira ubuzima bwe n'imibereho ye muri rusange".
Edwin akomeza avuga ko byamukoze ku mutima bigatuma ahimba indirimbo imuhumuriza umubyeyi we, ndetse n'abandi bafite ikibazo nk'icye.Â
Ati: "Mu mpano yanjye mfite yo kuririmba, naricaye mpimba indirimbo muhumuriza. Nakoze iyi ndirimbo nyitura abarokotse Jenoside bose, mbahumuriza mbabwira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Mbasaba kwigira ku mateka biyubaka".
Ubusanzwe Kenny Edwin yitwa Dukuze Kalisa akaba akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo