#Kwibuka29: Kimenyi Yves na Norodien mu bakin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Kiyovu Sports watanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe u Rwanda rurimo, byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

U Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka inzirakarengane z'Abatutsi zabuze ubuzima bwabo muri Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994. Ni ku nshuro ya 29 izi nzirakarengane zisaga miliyoni zibukwa. Umuryango wa Kiyovu Sports ugizwe n'ubuyobozi, abakinnyi ndetse n'abafana batanze ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima, banavuga kubyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yasabye abanyarwanda gusenyera umugozi umwe, mu gukomeza inkingi u Rwanda rumaze kubaka. 

"Turibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo gihe ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo. Imyaka 29 ishize U Rwanda rugeze kuri byinshi muri buri nguni rwiyubaka kandi nk'abanyarwanda turacyakataje, turasaba abakunzi ba KIYOVU SPORTS n'aba sportifs bose guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994."

Si umuyobozi w'ikipe gusa kuko na bamwe mu bakinnyi bagiye batanga ubutumwa bayobowe na Kapiteni Kimenyi Yves, wagize ati "Twibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Iradukunda Bertrand ati "Nicyo gihe, ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo."

Nkinzingabo Fiston yagize ati "Imyaka 29 irashize, u Rwanda rugeze kuri byinshi, rwiyubaka muri buri nguni.'

Serumogo Ali Kapiteni wungirije nawe yagize ati "Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse n'abasiporotifu bose, guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Bienvenue Mugenzi yavuze ko "Kwibuka abacu ni inshingano zacu kugira ngo dukore cyane, tunakomeze kwiteza imbere, kugira ngo abacu batazagira ngo basize ibigwari."

"Ahashize, ni umurunga, ukomeza, ahazaza."

Noridien ati "Twibuke twiyubaka."

Minani Hemedi umuyobozi w'abafana ba Kiyovu Sports, yavuze ko kwibuka ari uguhitamo kw'amahitamo y'abanyarwanda. "Kwibuka ni ugushimangira amahitamo yacu nk'abanyarwanda, no guhitamo guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe, guhitamo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, no guhitamo kwiyubakira igihugu kibereye abanyarwanda cyubakiye ku banyarwanda."



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127919/kwibuka29-kimenyi-yves-na-norodien-mu-bakinnyi-ba-kiyovu-sports-batanze-ubutumwa-bwihumure-127919.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)