![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2023/04/20230409_150557.jpg)
Kuva ku itariki 07 Mata u Rwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Kuva ku itariki 07-13 ni Icyumweru cy'Icyunamo, kiba kibujijwemo ibikorwa byo kwidagadura n'imikino ndetse n'ibindi byaganisha kwishimisha.
Minisiteri ya Siporo ibinyujije kuri Twitter yongeye kumenyesha abantu bose ibikorwa byemewe n'ibitemewe muri ibi bihe.
![](https://i2.wp.com/yegob.rw/wp-content/uploads/2023/04/20230409_150501.jpg)
Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y'imikino n'abantu bose bakora siporo ko guhera ku itariki ya 7 Mata 2023 kugeza ku wa 13 Mata 2023 nta marushanwa yemewe, uretse imyitozo ku makipe y'ababigize umwuga ashamikiye ku mafederasiyo, amakipe y'igihugu n'abantu ku giti cyabo kandi igakorwa nta bafana.