Amakipe yagumye aho yasuhukiye, ibya Kigali Pelé Stadium ntibirasobanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Nyuma y'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryari ryijeje amakipe ko umunsi wa 26 bashobora kuwukinira kuri Kigali Pelé Stadium ku makipe yari asanzwe ahakirira, yasabwe gukomeza kwakirira aho yakiriraga kuko iki kibuga kitaraboneka.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo iki kibuga cyari gisanzwe kifashishwa n'amakipe menshi cyatangiye kuvugurwa, cyatashywe muri Werurwe 2023 aho cyanahindurirwe izina riva kuri Kigali Stadium cyitwa Kigali Pelé Stadium.

Ibyo byari bivuze ko amakipe nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Kiyovu Sports na Gorilla FC yari asanzwe ahakirira imikino ashaka ahandi.

APR FC, AS Kigali, Gorilla FC na Gasogi United zagiye ku kibuga cya Bugesera mu gihe Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC zagiye ku kibuga cy'i Muhanga.

Mu gihe byari byitezwe ko imikino y'umunsi wa 26 wa shampiyona ya 2022-23 izakinwa ejo no ku Cyumweru, amakipe ashobora kwakirira kuri iki kibuga, ahubwo yasabwe gukomeza kwakirira aho asanzwe akinira.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iki kibuga gisanzwe kiri mu maboko y'Umujyi wa Kigali atari yo yakivuguruye ahubwo ari leta.

Nyuma yo kuvugururwa Umujyi wa Kigali ukaba utaragishyikirizwa kugira ngo wongere ukigenzure nka mbere, utegereje ko habaho ihererekanyabubasha ari nabwo aya makipe azongera kugikiniraho.

Gahunda y'umunsi wa 26

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023

Gorilla FC vs Etincelles
APR FC vs Gasogi United
Rwamagana City vs Musanze FC
Kiyovu Sports vs AS Kigali

Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023

Mukura VS&L vs Marines FC
Police FC vs Rutsiro FC
Espoir FC vs Sunrise FC
Bugesera FC vs Rayon Sports

Kigali Pele Stadium ntabwo iratangira kwakira imikino ya shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-yagumye-aho-yasuhukiye-ibya-kigali-pele-stadium-ntibirasobanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025