
Taylor Swift umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime uri mu bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubiye ku isoko ry'ingaragu zidafite abakunzi (single), nyuma yaho atandukaniye n'umukinnyi wa filime Joseph Matthew Alwyn uzwi cyane ku izina rya Joe Alwyn.
Amakuru yo gutandukana kwa Taylor Swift n'Umwongereza Joe Alwyn, yabanje gutangazwa na PageSix aho yavuze ko aba bombi batandukanye muri Werurwe bakabigira ibanga hagati yabo.Â
Aya makuru yemejwe na Joe Alwyn ubwo yaganiraga na Enterntainment Tonight aho yavuze ko urukundo rwe na Taylor Swift rwarangiye.
Mu magambo ye Joe Alwyn yagize ati: ''Inkuru y'urukundo rwanjye na Taylor Swift yararangiye ariko yarangiye neza. Ntabwo twatandukanye nabi nk'uko nabonye babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Ni icyemezo twafatiye hamwe twemeranya ko buri wese aca mu nzira ye.''
Abajijwe icyatumye batandukana nyuma y'imyaka 6 bakundana, Joe Alwyn yasubije ati: ''Buriya abantu bose ntabwo urukundo rwabo rukomeza kuko bamaranye igihe. Ntabwo navuga ngo ikintu cyatumye dutandukana ni iki kuko ni ibintu byinshi twagenzuye tubona ntabwo bitwemerera kugumana''.
Taylor Swift w'imyaka 33 na Joe Alwyn batandukanye hari hashize iminsi bivugwa ko aba bombi bari kwitegura kurushinga. PageSix yatangaje ko amakuru aturuka ku nshuti z'uyu muhanzikazi, avuga ko Joe Alwyn atari yiteguye gukora ubukwe bikaba byaragize uruhare mu itandukana ryabo.
Taylor Swift yamaze gutandukana na Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6 mu rukundo
Joe Alwyn yemeje itandukana ryabo, yirinda gutangaza icyatumye batandukana
Taylor Swift na Joe Alwyn bakanyujijehoÂ
Batangiye gukundana mu 2016 batandukanye mu 2023