Sonia Rolland yasuye Ibitaro bya Ruhengeri anabigenera inkunga yo kwita ku bana bavukana ibibazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sonia Rolland asanzwe afasha ibi bitaro by'umwihariko muri serivisi yakira abana bavutse igihe kitaragera, abavukanye ibiro bike cyane, abavukanye indwara cyangwa abarwara nyuma y'igihe gito bavutse.

Yagiye atanga ibikoresho bifasha mu kwita kuri abo bana binyuze mu muryango 'Maisha Africa' ukora ibikorwa byo kwita ku buzima bw'abana mu bihugu bya Afurika.

Ni umuryango yashinze mu 2001 ubwo yagarukaga mu Rwanda bwa mbere nyuma yo kuhava mu 1990. Icyo gihe yari amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 agaruka gusura umuryano we mugari mu Rwanda.

Uretse gufasha ibi bitaro kubera amateka bifitanye n'abo mu muryango we, yakoze n'ibindi bikorwa birimo ibyo gufasha abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kububakira inzu zo guturamo, kubaka amashuri n'ibindi bikorwaremezo bifasha abana ndetse ahamya ko byahinduye ubuzima bwabo.

Ati 'Nishimiye ko nyuma y'imyaka 23 mu bushobozi nari mfite nagize uruhare mu iterambere ry'igihugu no gufasha abana benshi kwiyubaka.'

Yakomeje agira ati 'Hamwe n'ibi bikoresho twatanze muri ibi Bitaro, impfu z'abana zagabanutseho hafi kimwe cya kabiri. Nabimenye umwaka ushize, ndabyishimira cyane kandi hari n'ababyeyi baza bakavuga bati 'Maisha warakoze'. Nk'ubu hari umwana wavukiye hano afite amagarama 600 none ubu afite imyaka ibiri; ibyo ni ibintu bishimishije.'

Agaruka ku mateka afitanye n'ibi bitaro, Sonia Rolland yavuze ko Nyina yavukaga mu Mujyi wa Musanze ndetse hari Nyinawabo wabikozemo na Sekuru wabibayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yashimye umusanzu wa Sonia Rolland mu gushyigikira serivisi bitanga binyuze mu kubiha ibikoresho.

Ati 'Muri uru ruzinduko kwari ukureba aho ibyo afashamo ibitaro bishobora kuba byaragejeje abana bagiye bagira amahirwe yo kugerwaho n'ubwo bufasha no gukomeza kudufasha gukomeza kwita kuri abo bana.'

Dr Muhire yavuze ko kuri iyi nshuro yageneye ibi bitaro inkunga y'ibihumbi 30 by'amayero, ni ukuvuga hafi miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yakomeje agira ati 'Turamushimira cyane nubwo aba mu Bufaransa ariko afite umubyeyi w'Umunyarwanda, buriya ni cyo gihango yumva ko agifitanye n'u Rwanda, n'Ibitaro byacu. Turamushimira cyane rero uwo mutima n'ubwo bushake bwo gufasha ibitaro kugira ngo dukomeze twiyubake mu nshingano zacu dufite ku barwayi.'

Sonia Rolland asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda. Mu mpera ya 2018, yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali byatwaye asaga miliyoni 20 Frw. Yubatse inzu zigera kuri 36 ku Kimironko zigenewe abana b'impfubyi za Jenoside by'umwihariko izari ziyoboye imiryango.

Sonia Rolland ubwo yakirwaga mu Bitaro bya Ruhengeri ku wa 3 Werurwe 2023
Sonia Rolland yasuye serivisi ivurirwamo abana bavukanye ibibazo mu Bitaro bya Ruhengeri
Sonia Rolland yarebaga impinduka ibikoresho yagizemo uruhare byagize ku buvuzi bw'abana mu Bitaro bya Ruhengeri
Sonia Rolland na bamwe mu bakozi n'abayobozi mu Bitaro bya Ruhengeri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonia-rolland-yasuye-ibitaro-bya-ruhengeri-anabigenera-inkunga-yo-kwita-ku-bana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)