Gitega: Ubujura bwa telefoni bukomeje gufata indi ntera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko aba basore basigaye bitwaza ibyuma n'amacupa y'inzoga, ku buryo ubarwanyije bahita bamutera ibyuma cyangwa bakamubita ayo macupa.

Bemeza ko muri iyi minsi ubujura bukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ariko cyane cyane mu Murenge wa Gitega kuko ho hagaragara abajura bamburira abantu kuri kaburimbo ku manywa y'ihangu ntacyo bikanga.

Hirwa Albert yagize ati 'Ubujura muri Gitega burakabije uzi ko noneho basigaye bategera abantu kuri kaburimbo hafi y'umurenge bakabambura kandi noneho ikibazo basigaye bagendana amacupa ya za Ngufu ku buryo ushatse kubarwanya bayamutera.'

Umuhire Jolie avuga ko ubyobozi bwagakwiye gukora uko bushoboye kose ubu bujura bugacika muri aka gace.

Ati ' Ikibazo gihari ni uko iyo ushatse kwihagararaho ngo ntibagutware iyo telefone cyangwa iyo shakoshi bakumugaza, njye nzi abagabo batatu bamaze kugira ibimuga ubu bagendera ku mbago.'

Habiyambere Damascene avuga ko ubuyobozi bwagakwiye gushishikariza abaturage umuco wo gutabarana kuko n'iyo hagize utaka ko yibwe nta muntu n'umwe umutabara.

Ati 'Ikibazo cyo mu Gitega n'uko abantu baho badatabarana bakwiba abantu bakureba abajura bakarinda barenga babareba ku buryo ugira ngo baba bakorana. Njye baherutse kunyibira ku muhanda abantu bari kundeba ntihagira n'uwamfasha ngo duhangane ku buryo telefone bayirenganye ndeba.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE ko muri aka gace hari abana b'abajura bibira abaturage mu nzira.

Ati 'Icyo kibazo kirazwi ni abana bafite ingeso mbi zo gushikuza ariko nyuma tugenda tubafata akenshi usanga ari abantu bagenda baturuka hirya no hino kandi bashikuza abantu biruka, gusa hari abagenda bafatwa bagasubizwa muri bya bigo bishobora kudufasha kongera kubigisha.'

Aba bana bashikuza abantu telefoni n'ibindi bafite baba banyoye inzoga. Gitifu Mugambira avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kudaha abana ibiyobyabwenge.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitega-ubujura-bwa-telefoni-bukomeje-gufata-indi-ntera

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)