RIB yafunze umucamanza ushinjwa gushakira impapuro mpimbaro umutoza ngo atoroke igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Twambajimana Eric, ukurikiranyweho gutanga impapuro zihamagaza z'impimbano za RIB zizwi nka Convocation kugira ngo zizifashishwe n'uwahunze igihugu kubona ibyangombwa bimwemerera kwitwa impunzi ya politiki i Burayi.

IGIHE dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko izo mpapuro zari zohererejwe Rumanzi David wahoze ari Umutoza mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abato, babarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye.

Iyi Kipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 13 ni yo yegukanye Igikombe cy'Isi 'PSG Academies World Cup' cyabereye mu Bufaransa. Yabigezeho itsinze Brazil kuri penaliti 3-1 nyuma y'uko umukino wari warangiye ari igitego 1-1.

Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahuriye ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Mu gihe bagenzi be basubiraga mu Rwanda aho bageze ku wa 25 Gicurasi 2022, Rumanzi David we yasigaye mu Bufaransa atangira gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi.

Amakuru IGIHE yahawe n'umuntu umukurikiriranira hafi ni uko nyuma y'igihe ari mu Bufaransa, Rumanzi yagize ikibazo cyo kubona ibyangombwa. Icyo gihe ni bwo yatangiye kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere kugira ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa na RIB ku mpamvu za politiki bityo akaba ari zo azifashisha asaba ubuhungiro.

Twambajimana Eric w'imyaka 38 usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yamushakiye impapuro zihamagaza z'impimbano zamufasha kugaragaza ko mu Rwanda ari gutotezwa na RIB ku mpamvu za politiki ariko ziza gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

Umucamanza Twambajimana Eric kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Icyaha akurikiranyweho cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n'ingingo ya 276, iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umucamanza-ushinjwa-gushakira-impapuro-mpimbaro-umutoza-ngo-atoroke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)