11 beza b'Amavubi basigaye batahamagawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha ku mukino wa Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023, ni mu gihe hari bamwe mu bakinnyi birengagijwe.

Ni imikino y'umunsi wa 3 na 4 w'itsinda L iteganyijwe tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na 27 Werurwe i Huye mu Rwanda.

Buri wese mu mboni ze aba bona hari abahamagawe batabikwiriye ni mu gihe hari n'ababa batahamagawe hari ababona ko babikwiye, gusa byose ni umutoza ubazwa umusaruro.

Muri iyi nkuru ikinyamakuru ISIMBI kiragaruka ku ikipe y'abakinnyi 11 beza birengagijwe kandi barakoze cyane ndetse bagafasha amakipe ya bo.

Ni abakinnyi batoranyijwe hagendewe ku musaruro wa bo mu makipe ya bo barimo batanga, si uguhinyuza umutoza wahamagaye ariko benshi bahamya ko hari bamwe bakabaye babona umwanya mu bakinnyi bahamagawe.

Guhamagarwa kwa Iradukunda Simeon wa Gorilla FC, Niyonzima Olivier Seif na Ruboneka Bosco bagasigara ntibyavuzweho rumwe, guhamagara Muhozi Fred hakirengagizwa Haruna Niyonzima no guhamagara Nyarugabo Moise hakirengagizwa Niyibizi Ramadhan na byo benshi babyibajijeho.

11 beza b'Amavubi basigaye

Umunyezamu: Hakizimana Adolphe (Rayon Sports)

Ba Myugariro: Usengimana Faustin (Al Qasim), Buregeya Prince (APR FC), Bugingo Hakim (Gasogi United) na Mucyo Junior Didier (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Niyonzima Olivier Seif (AS Kigali), Ruboneka Bosco (APR FC), Haruna Niyonzima (Al Ta'awon)

Ba Rutahizamu: Niyibizi Ramadhan (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC) na Gerard Bi Goua

Uko baba bahagaze mu kibuga
11 beza batahamagawe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-b-amavu-basigaye-batahamagawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)