RIB yafunze abakozi batanu b'Uturere twa Nyanza na Gisagara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n'ubukungu by'igihugu bitihanganirwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abakozi-batanu-b-uturere-twa-nyanza-na-gisagara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)