RURA yashyizeho amabwiriza agenga Imodoka nshya zizemererwa gutwara abanyeshuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza mashya agenga umurimo wo gutwara abanyeshuri, aho guhera muri Nzeri uyu mwaka imodoka za Minibisi (Hiace) cyangwa izindi ntoya zakodeshwaga n'amashuri zitazongera gukora uwo murimo mu Mujyi wa Kigali.

Ni amabwiriza asohotse nyuma y'uruhuri rw'ibibazo byagaragajwe ku modoka zitwara abana ku mashuri by'umwihariko abiga mu mashuri y'incuke n'abanza haba muri Kigali no mu yindi mijyi.

Ikibazo cy'ubucucike kigaragara muri za bisi n'imodoka nto zitwara abana zikanabavana ku mashuri, ni kimwe mu byari bihangayikishije ababyeyi ndetse n'inzego zirimo Polisi y'Igihugu n'izishinzwe uburezi muri rusange.

Amabwiriza ya RURA yo kuwa 6 Werurwe 2023, avuga ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku, buri mwanya ufite umukandara, ubufasha bw'ibanze, kizimyamoto, igishobora kumena ibirahuri igihe bibaye ngombwa, hari aho zifatira zikanakuriramo abanyeshuri.

Uru rwego rusobanura ko 'ikijyanye no gukura minibisi n'izindi modoka ntoya amashuri akodesha mu zitwara abanyeshuri ndetse no gushyira imikandara kuri buri mwanya w'umunyeshuri bizatangira gukurikizwa muri Nzeri 2023'.

RURA iti 'Ku bw'umudendezo n'umutekano w'abana bari mu modoka y'ishuri, uhawe uruhushya rwo gutwara abanyeshuri ategetswe kugira umugenzuzi muri buri modoka'.

Mu byo usaba uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri asabwa kuzuza harimo kuba afite nibura imodoka nini 10 zifite nibura imyanya 25 ku bakorera mu mujyi wa Kigali, bivuze ko ari bisi za Coaster.

Ku bakorera mu ntara, barasabwa kuba bafite nibura imodoka eshanu, buri imwe ifite imyanya nibura 19, bivuze ko ari Minibisi.

Ku bigo by'amashuri bifite imodoka zabyo, umubare fatizo w'imodoka zikenewe ngo uburenganzira butangwe uzajya ugenwa n'ingano y'abiga muri iryo shuri.

Amafaranga yo gusaba gutanga serivisi zo gutwara abanyeshuri ku bantu babyifuza ni 50,000 ku bafite bisi zitarenze eshanu n'ibihumbi 100Frw ku bafite bisi zitarenze 10. Abafite bisi zirenze 10 bazajya bishyura ibihumbi 200Frw. Aya mafaranga ntasubizwa.

Nyuma yo gusaba no kwemererwa uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri, uwasabye azajya yishyura 200,000Frw y'icyemezo (licence) naho kuyikura muri uyu murimo ni 10,000 Frw ku modoka.

Mu gihe ari ishuri rifite imodoka zitwara abanyeshuri, amafaranga yo gusaba gukora uyu murimo ni 20,000Frw ku modoka zitarenze eshanu, ibihumbi 50Frw ku modoka zitarenze 10 n'ibihumbi 100Frw ku modoka zirenze 10.

Muri iki cyiciro, amafaranga y'icyemezo cyo gutwara abanyeshuri (licence) ni ibihumbi 100Frw naho amafaranga yo kuyikura muri uyu murimo ni 5000Frw ku modoka.

Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba zisize irangi ry'umuhondo. Icyakora hari umwihariko ku modoka z'amashuri aho ishuri rihitamo ibara rishatse ndetse rikanandikaho izina ryaryo.

Ijambo 'School Bus' riri kumwe n'izina ry'abakoresha iyo modoka cyangwa undi bizajya byandikwa ku modoka.

Ibirahuri by'imodoka zitwara abanyeshuri bigomba kuba bibona, bifungurwa bitarenze sentimetero 10 yaba hejuru cyangwa ku ruhande. Amarido ntabwo yemewe ndetse birabujijwe gushyira ibyuma mu madirishya y'imodoka zitwara abanyeshuri, byaba inyuma cyangwa imbere.

Zigomba kuba kandi zifite akagabanyamuvuduko 'Speed Governor' n'ikoranabuhanga rya GPS rituma hamenyekana aho imodoka iherereye. Imodoka izatwara abanyeshuri itabifite izajya icibwa ibihumbi 100Frw.

Imodoka zahawe uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri ntabwo zemerewe gukora ibindi bikorwa by'ubwikorezi mu gihe cy'amasomo. Icyakora, zishobora gukodeshwa mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru cyangwa ku minsi y'ibiruhuko.

Impushya zo gutwara abanyeshuri zizajya zimara imyaka itatu ishobora kongerwa nyuma yo gusuzuma ibisabwa.

Aya mabwiriza azakemura ikibazo cy'uko wasangaga bisi zitwara abana bagiye ku ishuri zihabwa ubwishingizi bw'abantu 45 kandi ubundi harimo intebe 30.

Ni ukuvuga ko imyanya yagenwe iba irenzeho abantu 15, badafite aho kwicara, bashobora kuba bagenda mu modoka bahagaze cyangwa se hakaba aho bicarana ku ntebe ari babiri. Ku rundi ruhande ariko bishobora kuzazamura ikiguzi cyo gutwara abanyeshuri.

RURA kandi yateganyije n'ibihano by'abazanyuranya n'aya mabwiriza, aho gutwara abanyeshuri ufite ruhushya rwarengeje igihe ari ugucibwa ibihumbi 200Frw, kubatwara nta ruhushya ni ugucibwa ibihumbi 100Frw.

Kutubahiriza ibyagenwe bigamije kubungabunga umutekano w'abanyeshuri ni amande y'ibihumbi 50Frw, ni kimwe no gukora nta zina cyangwa ikirango cy'ikigo byanditse ku modoka.

Kwamamariza ku modoka y'abanyeshuri nta burenganzira bwa RURA ni amande y'ibihumbi 100Frw, kurenza umubare w'abanyeshuri bemewe mu modoka ni ibihumbi 100Frw, gukura imodoka mu zemerewe gutwara abanyeshuri utabimenyekanishije ni ibihumbi 100Frw.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rura-yashyizeho-amabwiriza-agenga-imodoka-nshya-zizemererwa-gutwara-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)