NIRDA yamuritse umushinga ugiye kugabanya ibiribwa byangirika mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kumurika uyu mushinga wabereye muri Kigali Convention Centre, witabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation, Annelies Withofs, Ushinzwe Ibikorwa muri World Resource Institute muri Afurika, Dr. Rebekah Shirley, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga w'imyaka itatu cyasojwe mu Ukuboza 2022, gitanze umusaruro cyari cyitezweho.

Icyiciro cya kabiri cyawo kizamara imyaka ibiri, kigiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bihanganye n'ikibazo cyo gupfa ubusa kw'ibiribwa byangirikira bitaragera ku masoko cyangwa bikangirikira aho bicururizwa, kubera kutagira uburyo bwiza bwo kubibika ngo bimare igihe kirekire.

Ni mu gihe hari n'ikibazo cy'ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro, bikavamo ibyo kurya by'amatungo, ifumbire iteguwe neza ndetse n'ibindi.

Uyu mushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ushyirwa mu bikorwa n'ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resource Institute, birimo ibyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw'Isi.

Umuyobozi w'uyu mushinga muri World Resource Institute, Eric Ruzigamanzi, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryawo ari igisubizo ku kibazo cy'iyangirika ry'ibiribwa.

Ati ''Dufite ibisubizo bifasha abantu kugabanya ibyo kurya byangirika mu isarura, cyangwa se n'ibyangirika byageze mu ngo, buriya hari ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa kugira ngo biriya byangirika byageze mu ngo, ibingibi tumena bishobore kuvamo ikindi kintu''.

Ruzigamanzi avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga hazanibandwa ku kuba ibiribwa bimwe byatunganyirizwa mu nganda kugira ngo bibashe kubikika neza igihe kirekire, aho kwangirikira mu mirima, ku masoko cyangwa no mu ngo.

Anavuga kandi ko mu kuwunoza hazarebwa ko ushyirwa mu bikorwa ariko ukanarengera ibidukikije, aha hakazagaragaramo n'uruhare rw'abanzi, kuko bazagirwa inama zo gukora ubuhinzi buvuguruye bukoresha ifumbire ikomoka ku ngufu zisubira, hakagabanywa iva mu nganda.

NIRDA igiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga binyuze mu Kigo kigamije kunoza Imikoreshereze y'Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n'Imihindagurikire y'Ibihe (Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC).

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kugabanya ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

Ati ''Icyo dushaka kureba, ni ukureba ngo ese ni gute twajya turushaho gukoresha ibiryo neza tugabanya ibyangirika? Twangiza byinshi na none ugasanga hari igice kinini cy'abaturage gishonje kitabona ibiryo''.

Dr. Sekomo avuga ko muri uyu mushinga hazanarebwa uburyo hafashwa abacuruza ibiribwa byangirika nk'imboga n'imbuto, ku buryo abibumbiye hamwe bashobora gufashwa kugurirwa ibyuma byabugenewe bizikonjesha ntizangirike nyuma y'igihe gito.

Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation , Annelies Withofs, yatangaje ko mu gukora uyu mushinga, hazanaboneka andi mahirwe atandukanye ku baturarwanda.

Ati ''Dufasha mu kubaka politike zihanga udushya zashyizweho na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bwisubira (Circular Ecomony), ndetse no gufasha umuhate wa ba rwiyemezamirimo barimo abagore n'urubyiruko, bari guhanga imirimo''.

NIRDA n'abafatanyabikorwa bayo, bazafasha kompanyi nto n'iziciriritse zigera muri 20 zirimo n'amakoperative , zisanganwe imishinga myiza yagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bwisubira, nyuma hagende hongerwamo izindi.

U Rwanda ruri gufatanya n'Isi mu gushaka igisubizo gikuraho iyangirika ry'ibiribwa, mu gihe ubushakashatsi butandukanye burimo n'ubwakozwe n'Ikigo cya World Wildlife Fund cyita ku Bidukikije n'icya Tesco Plc gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko imyaka y'ibiribwa ingana na toni miliyari 1.2 ku Isi hose isigara mu mirima mu gihe cyo gusarura na nyuma yacyo.

Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA) n'abafatanyabikorwa bacyo, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kumurika umushinga uzagabanya iyangirika ry'ibiribwa mu Rwanda
Ushinzwe Ibikorwa muri World Resource Institute, muri Afurika, Dr. Rebekah Shirley, yavuze ko iki kigo cyagize ubufatanye muri uyu mushinga hagamijwe guteza imbere ubukungu bukoresha bicye
Umuyobozi w'Agateganyo muri CPCIC, Mugabekazi Sylvie, asaba abari mu nganda cyangwa ahandi hatunganyirizwa ibindi nk'ibiribwa kubona imyanda ibivamo nk'andi mahirwe y'ubukungu bwisubira
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, avuga ko uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo guca isesagurwa ry'ibiribwa, hashyirwaho uburyo bwo kwita ku musaruro ubikomokaho
Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation , Annelies Withofs, avuga ko iki kigo kiri gufasha mu gushyigikira politike zashyizweho n'u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira
Umuyobozi w'uyu mushinga muri World Resource Institute, Eric Ruzigamanzi, avuga ko uje nk'igisubuzo cyo guhangana n'iyangirika ry'ibiribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yamuritse-umushinga-ugiye-kugabanya-ibiribwa-byangirika-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)