Perezida Kagame yahishuye icyamuteye kuzana Zipline mu Rwanda n'uburyo hari abatarabyumvaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo Cliffton kigaruka ku ntambwe iki kigo kimaze iminsi giteye yo gutangira kugeza ibicuruzwa bitandukanye mu ngo z'abantu.

Keller Rinaudo Cliffton yagaragarije Perezida Kagame ko ari umwe mu bantu babateye imbaraga ndetse bakabagirira icyizere mu gihe ikigo cyabo cyari kikiri gito nta bikorwa bihambaye kiragira.

Yakomeje agira ati 'Ubwo twatangizaga ibikorwa byacu mu Rwanda mu 2016 twari itsinda ry'abantu 15, inzobere nyinshi twaganiriye na zo zatubwiraga ko igitekerezo cyacu kitazashoboka, mu by'ukuri ni wowe muntu wa mbere washyigikiye igitekerezo cy'itsinda ryose rya Zipline.'

Perezida Kagame mu gusubizwa yagaragaje ko iyo urebye mu mateka y'u Rwanda usanga hari byinshi igihugu cyagezeho harabanje kubaho imbogamizi, yemeza ko akamaro k'ibyo Zipline yashakaga gukora ari ko katumye ayishyigikira.

Ati 'Nuramuka urebye no mu mateka yacu, aho twavuye uzasanga hararanzwe n'ingorane nyinshi ariko turabizi neza ko tugomba gukora ibyo dusabwa ubundi urugendo rugakomeza. Nubwo mu ntangiriro byasaga n'ibikomeye kugira ngo dukora ibyo twakoranye, twatekereje ko tugomba kubigerageza kandi ibintu twibandagaho ni bitatu, abantu, ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bushya bw'imikorere bishobora guhindura ubuzima bw'abantu.'

Keller Rinaudo Cliffton yatangaje mu kiganiro bagiranye na Perezida Kagame ubwo batangizaga ibikorwa byabo mu Rwanda, yabasabye ko mu cyerekezo cyabo bareba n'uburyo bazatangira kugira ibindi bintu batwara atari amaraso batangiye bageza ku bitaro bitandukanye gusa.

Yabajije Perezida Kagame niba ari ibintu yabonaga ko koko bizashoboka nk'uko uyu munsi Zipline yabashije kubigeraho.

Ati 'Ntabwo ari ibintu byigaragazaga ariko twizeye igitekerezo cyari gihari n'ibijyanye no kugerageza kugishyira mu bikorwa. Iyo uteye intambwe ya mbere ukabona hari ibiri gukunda bituma ushaka gukora ibindi birenzeho. Nubwo ntari kubihamya neza ariko nemeraga ko hari ikintu cyiza kizavamo.'

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda na Zipline byagezeho bishobora kuba urugero rwa gahunda zishobora guhindura ubuzima bw'abaturage ndetse yemeza ko kuba iki kigo gikomeje kwagura ibikorwa byacyo bizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu.

Ati 'Bizafasha byinshi duhereye kuri gahunda yo kwinjira mu zindi nzego zirimo inyungu zirimo nk'ubucuruzi bwo kuri internet, aho umuntu wicaye hano ashobora kuvuga ngo nkeneye iki, kikamusanga ku muryango[…] ibyo byose bifasha mu gukoresha neza igihe n'amafaranga.'

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe hagiye gushira imyaka irindwi sosiyete ya Zipline itangiye gukorera mu Rwanda ndetse ibikorwa byayo bigenda byaguka umunsi ku munsi, aho byavuye ku gutwara amaraso ubu bikaba bigeze ku bindi bintu bitandukanye.

Muri iki cyumweru nibwo Zipline yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwa drones zivuguruye bwiswe 'P2' buzajya buzifasha kugeza imizigo ku bakiliya mu buryo bwiza kandi butekanye.

Ubu buryo bushya bukubiyemo drones zisa nk'aho ari ebyiri aho hari igice kizajya kiba gishinzwe gutwara umuzigo cyizwi nka 'droid' n'ikindi cyo hejuru gisigaye gituma drone ibasha kugenda.

Mu buryo bugaragarira amaso, urebeye kure ubona ari drone imwe ariko iyo bigeze aho bijyanye imizigo nibwo bitandukana 'droid' cyangwa igikanka kikamanuka ukwayo hasi ku butaka kugemura imizigo yatumwe, hanyuma ikindi gice cy'iyo drone kigasigara mu kirere.

Zipline yatangaje ko ubu buryo bushya bwisumbuye ku bwari busanzwe kandi bukaba butanga umutekano wo kugeza imizigo mu ngo z'abantu nta rusaku no mu mutuzo.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura imikorere ya Zipline mu Rwanda, iki kigo giherutse kuvugurura amasezerano gifitanye na Guverinoma yongerwaho imyaka irindwi.

Muri aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni 61 z'Amadolari, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzaba rungana n'ibirometero miliyoni 200.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yashyigikiye ibikorwa bya Zipline mu Rwanda kuko byari bafite intego zo guhindura ubuzima bw'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-icyamuteye-kuzana-zipline-mu-rwanda-hari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)