Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yageze i Kigali mu rugendo rwiga ku masezerano y'abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yakiriwe ku Kibuga cy'Indege i Kanombe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka.

Braverman yazanywe n'indege ya RwandAir yaturutse i Londres. Asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk'impunzi.

Aya masezerano agena ko hazahangwa imirimo mishya ndetse n'ishoramari rishya. U Bwongereza buvuga ko bwagiranye aya masezerano n'u Rwanda kuko 'rusanzwe ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye' nk'uko bigaragazwa n'ibipimo bitandukanye.

Muri gahunda za Braverman harimo ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma ahure na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent ndetse bivugwa ko azanabonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umukuru w'Igihugu aherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, byanagarutse ku bufatanye impande zombi zifitanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ibiganiro bye n'abayobozi b'u Rwanda bigamije kunoza imikoranire y'uburyo abo bimukira n'impunzi bazajya bakirirwa mu Rwanda, bazagira amahirwe yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu.

Hari amakuru avuga ko Braverman azahura n'abakora ishoramari bagitangira kugira ngo baganire amahirwe y'ishoramari n'umurimo ahari mu Rwanda. Azahura kandi n'abakora ibijyanye no kubaka amacumbi ndetse anaganire n'impunzi zimaze kubaka ubuzima mu Rwanda.

Yazanywe n'indege ya RwandAir
Urugendo rwe i Kigali rugamije gushimangira imikoranire n'u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yerekeye abimukira impande zombi ziherutse gusinyana
U Bwongereza bwishimira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye
Yagiranye ibiganiro na Clementine Mukeka ndetse na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Suella Braverman yageze i Kigali ku isaha ya Saa Moya za mu gitondo
Suella Braverman yakiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-yageze-i-kigali-mu-rugendo-rwiga-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)