Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yeretswe amacumbi ashobora gutuzwamo abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga w'inyubako uri kubakwa i Karama mu Karere ka Nyarugenge. Hari kubakwa inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ikirere.

Kuri aka gasozi kitegeye Ruyenzi muri Kamonyi n'umugezi wa Nyabarongo wigoronzora hasi mu bishanga, abafundi bubaka amanywa n'ijoro kugira ngo babashe gutuza neza abaturarwanda mu buryo bugezweho.

Uyu mushinga watangijwe na rwiyemezamirimo w'Umunyamerika Soleman Idd na Sosiyete ye y'ubwubatsi ADHI Rwanda Ltd.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'amasezerano Ikigo ADHI Rwanda Ltd cyasinye na Guverinoma y'u Rwanda mu Ugushyingo 2020. U Rwanda icyo rutanga ni ubutaka, ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi, amashanyarazi, umuyoboro wa internet n'ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.

Minisitiri w'Umutekano w'u Bwongereza, Suella Braverman, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda. Mu bikorwa yasuye, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n'umushinga wa 'Bwiza Riverside Homes'.

Nta byinshi byigeze bitangazwa ku mpamvu yahisemo gusura uyu mushinga, gusa itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavuze ko bigamije kureba imishinga y'inyubako zishobora gutuzwamo abantu mu Rwanda ku buryo bishobotse hanatuzwa abimukira.

Ubusanzwe abimukira bo mu Bwongereza byari byavuzwe ko bazacumbikirwa by'agateganyo mu nyubako ya Hope Hostel, ariko bikaba by'igihe gito nko mu mezi atatu cyangwa se atandatu mbere y'uko bajya mu muri sosiyete nk'abandi baturage.

Braverman yabwite Telegraph ati 'Ndashaka kureba imwe mu mishinga mishya, igezweho y'ubwubatsi iri kubakwa muri Kigali, aho abimukira benshi bazagira amahirwe yo kwita iwabo mu myaka iri imbere.'

Yakomeje agira ati 'U Rwanda ruratekanye, ni igihugu giha ikaze buri wese, kandi amasezerano nk'aya agaragaza uburyo dushobora gukemura ikibazo cy'abimukira binjira mu buryo butemewe, tugafasha impunzi kandi tukarwanya ubucuruzi bukorerwa abantu.'

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko yiteguye kongera amacumbi bitewe n'umubare w'abimukira bazoherezwa n'u Bwongereza.

Amacumbi yari asanzwe ahari ashobora kwakira abimukira 200.

Uyu mushinga ukorwa mu buryo butangiza ikirere
Bwiza Riverside Homes amacumbi ari kubakwa mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Karama
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yishimanye n'urubyiruko rwasoje amahugurwa mu bwubatsi rukora muri uyu mushinga
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasobanuriwe uburyo uyu mushinga ugamije gutuza abaturarwanda kandi ku giciro gito
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yitegereza ahari gukorerwa uyu mushinga
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ubwo yerekwaga igishushanyo mbonera cy'inyubako zizubakwa muri uyu mushinga
Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ubwo yakirwaga n'abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-yeretswe-amacumbi-ashobora-gutuzwamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)