Ni vuba - Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza avuga igihe abimukira bazagerera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Braverman ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri. Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya Saa Moya azanywe n'indege ya RwandAir yari iturutse i Londres.

Yahise asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo nyuma asura umudugudu wahawe izina rya 'Bwiza Riverside Homes', uzatuzwamo abimukira bazoherezwa mu Rwanda n'u Bwongereza.

Yanasuye Norrsken House Kigali, abona uburyo ba rwiyemezamirimo bafashwa kubyaza umusaruro imishinga yabo.

Braverman yabajijwe igihe amasezerano yasinywe n'impande zombi azatangirira gushyirwa mu bikorwa, ku buryo abimukira ba mbere bakirwa mu Rwanda.

Mu gusubiza yavuze ko ibyo bizaba 'mu gihe cya vuba'.

Yakomeje agira ati 'Twatsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rw'u Bwongereza mu mpera z'umwaka ushize, aho abacamanza bakuru bemeje ko aya masezerano akurikije amategeko, ko ajyanye n'amahame y'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ibiteganywa ku rwego mpuzamahanga, kandi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.'

Braverman yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, ari uko ikibazo kiri mu Rukiko rw'Ubujurire, aho mu kwezi gutaha abacamanza batatu bazafata umwanzuro wa nyuma.

Yavuze ko mu gihe na none umwanzuro wasohoka ugaragaza intsinzi ku ruhande rw'u Bwongereza ' twahita dutangira mu gihe cyihuse gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano yacu'.

Braverman yavuze yishimiye urugendo rwe mu Rwanda, kuko yagize amahirwe yo guhura na ba rwiyemezamirimo, akareba uburyo bagira uruhare mu guhanga imirimo no gukora ibikorwa bibyara inyungu.

Ati 'Ikindi kandi [nanyuzwe no gusura] Bwiza Estate ndeba aho imirimo y'ubwubatsi igeze aho amacumbi amwe azifashishwa mu gutuza abimukira baturutse mu Bwongereza.'

Usibye gusura ibi bikorwa, Braverman yavuze ko impande zombi zasinye amasezerano y'inyongera 'agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda'.

Braverman yavuze ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera, ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Bwongereza buri gukora ishoramari mu Rwanda rigamije guha amahirwe meza 'abimukira n'Abanyarwanda'.

Ati 'Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugira uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by'abimukira ku Isi. Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw'abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y'iterambere ku bantu.'

Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n'u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Iki ni icyemezo Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ayo masezerano amaze gusinywa yamaganwe n'imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw'abimukira, na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza.

Hahise hitabazwa urukiko ndetse abagombaga koherezwa mu Rwanda bakurwa mu ndege yendaga guhaguruka ku wa14 Kamena 2022.

Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakorsheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17,000.

Nibura buri mwaka u Bwongereza bwishyura miliyoni 5.5 z'amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

Mu masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze muri iki gihugu.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko inyungu ya mbere ikomeye u Rwanda ruzakura muri aya masezerano, ari uko ruzatanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy'abimukira
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, akurikiye ibisubizo Braverman na Biruta bahaga abanyamakuru

AMAFOTO: Irakiza Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-vuba-minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-avuga-igihe-abimukira-bazagerera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)