ICK yakiriye abarimu baturutse mu Buholandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jeroen van der Zeeuw, Erik Geluk ndetse na Cateleijn Schenk batangiye gutanga amasomo mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho mu gashami kajyanye n'Inozabubanyi (Department of Public Relations) guhera ku wa 13 Werurwe 2023.

Iyi gahunda yatangiye mu myaka ine ishize. Kuri ubu aba barimu bari gutanga amasomo ajyanye na dipolomasi n'ay'uburyo bwo kwamamaza kinyamwuga.

Cateleijn Schenk yavuze ko ari amahirwe kuba ari mu Rwanda anigisha kuko ngo biba byiza ko umuntu ahindura aho akorera akazi akanareba n'uko ahandi imirimo nk'iyo akora ishyirwa mu bikorwa.

Ati 'Nkareba uko abana biga, ubumenyi bashobora kudusangiza n'ubwo natwe dushobora kubungura. Iyi gahunda izadufasha natwe kunguka ubumenyi bwisumbuyeho.'

Yakomeje avuga ko bishimiye itandukaniro riri hagati y'abanyeshuri ba ICK ndetse n'aba Kaminuza ya CHE ku bijyanye no kugaragaza ubushake bwo kumenya.

Ati 'Ubona ko abanyeshuri ba hano bafite ubushake bwo kumenya bijyanye n'uko baba babaza ibibazo. Ubona ko bashobora kuba barusha n'abo mu Buholandi baba bashaka gufata buri kintu cyose ubahaye.'

Mugenzi we Jeroen van der Zeeuw arakomeza ati 'Iyo hari icyo badasobanukiwe ubona bashaka kubaza buri kintu bituma basobanukirwa. Haba ubwo abo mu Buholandi iyo bagize ibyo batumva ubona batanashaka kubaza.'

Bamwe mu banyeshuri bo muri ICK biga ibijyanye n'Inozabubanyi barimo n'abagaragaza ko biteze ubumenyi bwisumbuye kuri aba barimu.

Duncan Mahangi na mugenzi we Eugenie Mutarutwa bavuze biteze inyungu nyinshi zirimo kwiga amasomo mashya tukamenya byinshi ku bijyanye n'ubwumvikane na dipolomasi ndetse no kumenya uburyo umuntu yakwamamaza bya kinyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Balthazar Ntivuguruzwa yavuve ko 'abarimu bo muri Kaminuza ya CHE badufasha kongerera abana ubumenyi mu buryo bunonosoye binyuze mu kwagura ibitekerezo ku rwego mpuzamahanga.'

Gahunda yo kuzana abarimu bo muri Kaminuza ya CHE bakigisha muri ICK mu buryo bw'imbonankubone iri mu murongo w'amasezerano ibi bigo bifitanye, amasezerano aterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze muri gahunda yayo y'uburezi ya Erasmus+.

Mu 2019 ni bwo ICK yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kaminuza ya CHE mu bijyanye no guhanahana abanyeshuri, abarimu no gukorana imishinga y'ubushakashatsi binyuze muri porogaramu ya Eramus+.

Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho ni ryo ryatangiranye n'iyi gahunda aho abanyeshuri ba ICK bajya kwiga yo ndetse na CHE ikohereza abarimu kwigisha by'igihe gito muri iri shuri rikuru riherereye mu Karere ka Muhanga.

Muri gahunda y'uko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abazikikije, ICK ngo itanga umusanzu mu bushakashatsi burimo ubukorwa n'ikigo cyayo 'Center of Innovation' gikorana n'abaturage mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro wabwo, uburebana n'imibereho y'abaturage.

Ubufatanye bwa ICK na CHE butuma bahanahana abarimu n'abanyeshuri
ICK yakiriye abarimu bo mu Buholandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ick-yakiriye-abarimu-baturutse-mu-buholandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)