Migeprof yasobanuye ibibazo bikomeje kudindiza amakoperative y'abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, ubwo yari yitabye Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite.

Yari yasabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore by'umwihariko abibumbiye muri za koperative.

Ikipe cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, kigaragaza ko mu Rwanda hari amakoperative y'abagore 891.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko hari intego yo gukomeza kongera uwo mubare kuko nko kuva muri Mutarama 2022 kugeza muri Werurwe 2023, hari hamaze kwandikwa koperative nshya 50 z'abagore.

Ati 'Intego ni uko muri uyu mwaka hazandikwa amakoperative mashya 90 aho buri karere kazaherekeza ibimina bitatu bikaba koperative.'

Ku rundi ruhande ariko hari ibibazo byatumye abadepite bahamagaza Minisitiri ufite uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu nshingano.

Ni ibyagaragaye ubwo izi ntumwa za rubanda zasuraga imirenge yose igize igihugu mu mpera z'umwaka ushize.

Birimo kuba abayobozi bamwe babifite mu nshingano batamenya aho koperative z'abagore zikorera, aho hari inzego z'imirenge usanga zidafite amakuru kuri ayo makoperative.

Hari kandi imwe mu mirenge idafite abakozi bashinzwe amakoperative ndetse n'aho usanga bari ukabona badakora neza uko bikwiye mu guteza imbere ayo makoperative y'abagore.

Ikindi ni ubukangurambaga budahagije aho hari ibikorwa n'imishinga bikiri ku rwego rwo kuba bitaratera imbere ndetse umubare w'ubwitabire ugasanga ukiri hasi ugereranyije n'ababarizwa mu mirenge.

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Edda Mukababwiza yatanze urugero rwa koperative.

Depite Mukabagwiza yagaragaje kandi ko abagore batarabasha kwitabira gukorana n'ibigo by'imari birimo za Sacco, BDF n'ibindi.

Ati 'Ibikorwa by'imishinga ahanini biracyibanda ahanini ku gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, gukora imyuga y'ububoshyi, ubudozi n'ubucuruzi buciriritse.'

Ni ibyashimangiwe na Depite Uwanyirigira Speciose wavuze ko usanga hari abagore bahitamo kwibera mu bimina kurusha kujya muri koperative.

Ati 'Igihe rero tutabashishikarije kujya muri za koperative ngo tubibakangurire, tubigishe amategeko n'inyungu bashobora gukuramo, bazakomeza kwibera mu bimina.'

Ikindi kibazo cy'ingutu cyagaragajwe n'abadepite ni ikijyanye n'ibibazo byo kutagira amasoko y'umusaruro wa za koperative z'abagore.

Hari nka Koperative Abishyize Hamwe yo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare aho bahabwa inkunga ya miliyoni 1Frw buri mwaka ariko ugasanga ibyo bakora biba birunze mu tubati byarabuze isoko.

Minisiteri n'izindi nzego bavuguse umuti w'ibi bibazo

Umwiherero w'abayobozi wabereye i Gako muri Werurwe 2012, wafashe imyanzuro irimo uwo gushyiraho ingamba zihariye zo gufasha urubyiruko n'abagore bibumbiye mu makoperative no mu bigo by'imari bito kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Icyo gihe Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yahise itangira gukorana na BDF kugira ngo ijye inyuzwamo amafaranga afasha mu guteza imbere amakoperative y'abagore.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko imikoranire ya Migeprof na BDF itari inoze ariko kugeza ubu binyuze mu nama zitandukanye bagiye bagirana, ibibazo byagaragaye byatangiye guhabwa umurongo.

Ati 'Byagaragaraga ko ayo makoperative adatanga umusaruro, niyo mpamvu twagiye tugirana inama zitandukanye dushaka kureba ibyo bibazo byatumaga amakoperative y'abagore adatera imbere cyangwa se n'amafaranga yanyujijwe kuri BDF ntagere ku bagore uko bikwiye.'

Mu isesengura ryakorewe mu turere umunani muri Gicurasi 2021, hagaragaye ko hari amwe mu makoperative yanyujijwe muri BDF, byagaragaye ko hari imbogamizi zagiye ziyabuza gukora ngo atere imbere ndetse ngo hari amwe mu makoperative yagiye ahindura icyo yari yarasabiye ayo mafaranga.

Minisitiri Prof Bayisenge ati 'Hakomeje kugaragara icyo kintu cyo kutagira amakuru ndetse n'ikurikirana ry'aya makoperative.'

Migeprof ivuga ko mu kuvuguta umuti urambye kuri ibi bibazo byagaragaye mu mikorere y'amakoperative y'abagore ndetse no kuba hari bamwe batayitabira, bagiye gukora ubugenzuzi bwimbitse.

Ni ubugenzuzi buzagaragaza umubare w'amakoperative abarizwa muri buri karere, ibyiciro abarizwamo [ubuhinzi, ubukorikori cyangwa ibindi]ndetse n'umubare w'ibimina bishobora gufashwa bigahinduka amakoperative.

Minisitiri Prof Bayisenge ati ' Niba ari ikimina cyo kuboha, icyo kudoda byose babigaragaze. Kuko niba twabonye umubare w'ibimina dufite, tuzamenya n'uburyo bwo kubiherekeza kugira ngo bibe byabaye amakoperative nyuma y'igihe gito.'

Ku rundi ruhande ariko n'ubwo izo nshingano zakorwa n'abakozi bashinzwe za koperative ku mirenge, Migeprof igaragaza ko hari icyuho cy'abakozi bagera kuri 200.

Ni ukuvuga ko imirenge hafi kimwe cya kabiri itagira abakozi bashinzwe amakoperative. Ibintu bidindiza iterambere ryayo by'umwihariko ayibumbiyemo abagore.

Ku kijyanye no kuba abagore bakunda kujya mu bimina aho kwitabira amakoperative, Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko hari gahunda y'uko buri karere kazajya kagira ibimina bitatu gaherekeza bikava ku mikorere y'ibimina bikajya ku gukora nka za koperative.

Ati 'Nibyo ubwo bumenyi ntabwo buhari kuko no muri RCA harimo ishami rishinzwe kuzamura ubumenyi bw'Abanyarwanda ku bijyanye n'amakoperative.'

Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko hari gahunda yagutse izahuriramo n'inzego zitandukanye igamije kurandura burundu ibyo bibazo byose byagaragaye mu mikorere y'amakoperative y'abagore.

Minisitiri Prof Bayisenge yasobanuye ko hashyizweho uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'umugore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yasobanuye-ibibazo-bikomeje-kudindiza-amakoperative-y-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)