CAF yahembye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika yahembye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame nka Perezida w'indashyikirwa kimwe n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI.

Iki gihembo cya 'CAF President's Outstanding Achievement Award' gihabwa umuyobozi w'igihugu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere Siporo, kuri iyi nshuro cyatanzwe uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2023 mu Rwanda muri Kigali Convention Center.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, Umwami wa Moroc Mohammed VI ntabwo yabashije kuboneka ariko yari yahoereje intumwa, Minisitiri w'Uburezi w'iki gihugu, Chakib Benmoussa.

Abandi hari Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika CAF.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe yavuze ko uyu ari umunsi w'amateka kuri iyi mpuzamashyirahamwe, yishimira kuba agiye guhemba Perezida Kagame n'umwami wa Maroc, Mohammed VI kuko bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, bakoze ibishoboka ngo bateze imbere umupira w'amaguru.

Perezida Kagame yavuze ko iki gihembo ahawe atagitekerezaga ariko kugihabwa biba bisobanuye byinshi.

Ati "Ndishimye ku bw'igihembo mpawe. Mbahaye ikaze mu gihugu cyacu kandi cyanyu. Iki gihembo ni bimwe mu byo umuntu aba adatekereza, ariko iyo ugihawe ucyakiriza amaboko yombi.'

Perezida Kagame kandi yavuze ko umupira w'amaguru ari umukino ukunzwe na benshi bityo ko abantu baba bakwiye kugumya kuwushyigikira mu buryo bushoboka bwose.

U Rwanda kandi tariki ya 16 Werurwe 2023 ruzakira Inteko Rusange ya FIFA izaba ku nshuro ya 73, ikaba ari na yo izatorerwamo perezida wa FIFA byitezwe ko azongera kuba Gianni Infantino wavugiye muri uyu muhango ko guhembwa kwa Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI bifite ishingiro kuko nka Maroc ari yo iheruka kwakira Igikombe cy'Isi kandi kigenda neza, ku giti cye kandi mu Rwanda ni ho yatangiriye urugendo rwo kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA.

Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo na perezida wa FIFA, Gianni Infantino na perezida wa CAF, Patrice Motsepe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yahembye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)