Impundu kwa Keza na The Trainer #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Laurien Izere [The Trainer] nyuma yo gutandukana n'umunyamideli Keza Terisky ubu bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

The Trainer na Keza ubwo bari mu rukundo bakunzwe na benshi bitewe n'uburyo biyerekaga abakunzi ba bo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bikaba byaraje kubabaza benshi ubwo bavugaga ko batandukanye.

Nyuma yo gutandukana ni bwo byaje kumenyekana ko Keza Terisky atwite nabwo biteza urujijo aho bamwe bavugaga ko inda atari iya The Trainer abandi bakavuga ko yamwihakanye, gusa uyu mugabo aheruka guhamiriza ISIMBI ko umwana ari uwe.

Ati "Ntabwo nigeze nanga umwana, umwana ni uwanjye. Keza ntabwo tukiri kumwe, twaratandukanye burundu, habayeho ibintu tutumvikanyeho urumva ntabwo amabanga y'urugo aba agomba kujya hanze, rwari urugo urumva umuntu twari tumaranye umwaka n'igice kandi arantwitiye."

Ejo hashize ni bwo haje inkuru z'uko Keza yibarutse umwana w'umuhungu kandi yabyaye neza.

Ibi kandi byashimangiwe na The Trainer bitewe n'ubutumwa yagiye anyuza ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.

Yabanje ubugira buti "Shimwa Mana." Yahise akurikizaho ikiganza cy'uruhinja gifashe urutoki ndetse n'itariki 10.03.2023 (itariki uyu mwana yavukiyeho).

The Trainer yagaragaje ko yibarutse
The Trainer na Keza Terisky bibarutse imfura yabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impundu-kwa-keza-na-the-trainer

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)