Ibyo wibaza kuri Mpinganzima na Ngwinondebe,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Batangiye kugarukwaho mu itangazamakuru kuva mu Ukuboza 2021, binyuze mu biganiro binyuranye bagiye bakorera ku miyoboro itandukanye ya Youtube.

Kubatandukanya bari kumwe biragoye! Iyo umaze igihe uganira n'abo amaso ku maso birakorohera kubamenya n'ubwo kenshi ushobora gusanga wibeshye.

Mpinganzina Joselyne asanzwe ari umutoza mu itorero Inyamibwa aho atoza kubyina abakobwa. Ni umufasha wa Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iri torero rigiye gukora igitaramo ku wa 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali.

Ngwinondebe Josette we ni umugore w'abana babiri, umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Ndayisenga. Aba babyinnyi bombi bavukiye kandi bakurira i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo ahitwa ku Mukingo muri Gatagara.

Bahuje imbaraga, ndetse baherutse gushinga umuyoboro wa Youtube aho bakoresha izina 'Jo Twins', ariko benshi babazi ku mazina ya Mpinga nga Ngwino.

Mpinga na Ngwino babonye izuba ku wa 14 Ukuboza 1996, bavuka mu muryango w'abana icyenda, nibo babucura (abahererezi).

Ngwinondebe Josette yavutse saa mbili z'igitondo, n'aho Mpinganzima Joselyne yavutse saa mbili n'iminota 7'- Hari ku wa Kane.

Mu gukura kw'abo, bakundaga kubyina, ku buryo bavuga ko babitangiye bafite imyaka itatu y'amavuko, babyina muri Kiliziya.

Ubwo batsindaga ibizamini by'amashuri abanza bahawe kwiga mu bigo bitandukanye, ababyeyi bakora uko bashoboye bituma bashaka ikindi kigo cyo kwigaho. Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, umwe yarushije undi inota rimwe.

 

 

 

 

Kwisanga mu Itorero Inyamibwa bamazemo imyaka itanu babyina:

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngwinondebe Josette yavuze ko imyaka itanu ishize bari mu itorero Inyamibwa biturutse ku kuba hari irindi torero babyinagamo batisanzuye.

Yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwinjira mu Inyamibwa binaturutse ku kuba harimo abantu benshi babarizwamo baziranyi, kandi bahafata nko mu rugo.

Joselyne ati "Hari ukuntu imikoranire iba itameze neza, atari ku by'amafaranga gusa, hari utuntu twinshi mu matorero, hari igihe ubura umwanya ufite akazi kadahuye n'ibyo ng'ibyo, hari ibintu byinshi bikugora ukagereranya ukavuga uti aha se ko ari mu rugo (avuga mu Inyamibwa).'

Yifashishije urugero rw'ishuri, Ngwinondebe yavuze ko umunyeshuri ajya ku ishuri kwiga agakurikirana amasomo ye igihe cyagera agataha, ariko ko iyo asubiye mu rugo ahiyumvamo by'ikirenga. Avuga ati 'twatashye mu rugo'.

Akomeza avuga ko kwinjira mu Inyamibwa, ari icyemezo cyaborohereye gufata 'kuko twari tuziranyi n'abantu bahabyina'. Ati "Ni mu rugo. Ukomanga iwanyu uvuga ngo mwampaye kwinjira."

Ngwinondebe akomeza avuga ko imyaka itanu ishize bari muri iri torero barisobanura nk'umuryango, urukundo, aho buri wese agera akisanga. Ati "Ibaze ahantu ugenda umunsi umwe mutahuye ukabakumbura."

Kuri we avuga ko nta handi hantu azi yashobora uretse mu itorero Inyamibwa, kandi niho hantu azi afite inshuti nyinshi.

Urwibutso ku munsi wa mbere binjira mu Itorero Inyamibwa:

Mpinganzima Joselyne avuga ko umunsi wa mbere binjira mu itorero Inyamibwa bakiranwe ubwuzu, bunguka inshuti kandi babasaba kwiyumva nk'abari mu rugo.

Ibi bijyana n'uko ababyinnyi bagenzi babo bahise babakira, kandi bababwira ko biteguye kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kwibyina.

Josette avuga ko binjira mu Inyamibwa bahuriranye n'ikiraka cyo kubyina cyari ku munsi wa gatanu, kandi bari bakiriwe ari ku wa Kane.

Icyo kiraka cyabereye muri Kigali Convention Center. Avuga ko umunsi wa mbere atorehe bitewe n'uko benshi mu babyinnyi batari baziranyi, kenshi ugasanga bibayeho ko ajya ku ruhande ariko bagenzi bakamugarura mu ngamba no mu biganiro.

Bigenda bite iyo umwe yabuze mu myitozo y'itorero Inyamibwa:

Josette avuga ko iyo mugenzi we Joselyne atabonetse mu myitozo we aba atuje cyane acecetse.

Joselyne akavuga ko harimo itandukaniro rinini cyane. Kandi ko n'ubwo batabana, kenshi bisanga bambaye imyenda ihuje amabara, ugasanga batandukaniye ku kantu gato cyane. Ku buryo hari n'igihe bajya bahuza, bakavugira icyarimwe ijambo rimwe.

Biteguye kuzatanga ibyishimo mu kwizihiza imyaka 25:

Mpinganzima avuga ko imyaka itanu ishize bari mu itorero Inyamibwa ari igisobanuro cy'urugendo rw'ingirakamaro bamaze kugenda mu bijyanye no kubyina no guteza imbere.

Ku buryo ibyo bize n'ibyo bazi, ari byo bazubakiraho muri iki gitaramo. Josette ati "Abantu badafite gahunda yo kuza wikomange ku gatuza uvuge ngo nzaba nahombye."

Mpinganzima na Ngwinondebe baherutse gutangiza umuyoboro wa Youtube bise 'Jo Twins'. Josette avuga ko inshuti ndetse n'abagabo babo ari bo babakanguriye gushinga shene ya Youtube.

Shene yabo banyuzaho ingingo zitandukanye zirimo kubaganiriza, kubyina, kungurana ibitekerezo byibanda ku bashakanye n'ibindi. 

Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette, batangaje ko imyaka itanu mu itorero Inyamibwa kubera ko ari umuryango w'urukundo 

Mpinganzima Joselyne avuga ko atorehewe no kubwira mugenzi we ko afite umukunzi 

Mpinganzima avuga ko iyo mugenzi we yabuze mu myitozo yicwa n'irungu 

Ngwinondebe avuga ko mu bihe bitandukanye bisanga bambaye imyenda ihuje ibara

 

Itorero Inyamibwa riri kwitegura gukora igitaramo, ku wa 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NAMPINGA NA NGWINO

">
VIDEO: Nyatere Bachir- INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126921/ibyo-wibaza-kuri-mpinganzima-na-ngwinondebe-impanga-zimaze-imyaka-5-mu-itorero-inyamibwa-v-126921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)