Ibyo u Rwanda ruzungukira mu nama igiye guhuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigaragaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru, aho hasobanurwaga byinshi bizaranga iyo nama izaba kuva kuwa 7-10 Werurwe 2023.

Uretse Dr Uwom Okereke Eze, ibiganiro byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingira ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye iyo nama Dr Justin Kabera n'abandi.

Dr Uwom Okereke Eze yavuze ko iyi nama iziga ku kureba uburyo ibimenyetso bya gihanga byakwimakazwa mu buryo bugezweho ariko bikorewe mu Rwanda, ibituma rukomeza kubyungukiramo bijyanye n'ibyemezo bizajya bifatwa.

Ati 'Aya ni amahirwe ku Rwanda mu gukomeza kwiyubaka rukagera ku rundi rwego n'ubwo aho rugeze ubu naho ari heza. Rufite aho rugeze ariko haracyari ikindi cyiciro bagomba kugeraho. Iyi nama ni umukoro kugira ngo bashyire mu bikorwa ibizahafatirwa'.

Yakomeje avuga ko ibyo bazaganira ku bayobozi batandukanye bazitabira inama atari ukuzamura urwego u Rwanda rugezeho gusa ahubwo kugira ngo bizagere no mu bindi bihugu.

Yagaragaje ko ibindi u Rwanda ruzungukiramo ari ukuba laboratwari yarwo yagera ku rwego mpuzamahanga kuko abagena ibyo ikigo gisabwa bazaba bari mu Rwanda ndetse bazanasura RFL, ibizatuma rugira amahirwe yo kubona ibindi bisabwa.

Iyi nama izasiga mu Rwanda hafunguwe ikigo kizajya gitanga inama ku bo mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga cya African Forensic Science Academy, AFSA kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose, ibizungura igihugu mu kugira ubumeyi bwisumbuye no mu buryo bw'imari.

Biziyongera kandi ku masezerano n'ibihugu bitandukanye byamaze kugera ku rwego rwisumbuye birimo na Kaminuza yo mu Buhinde yigisha ibijyanye n'ibimenyetso bya gihanga, National Forensic Science University, Kaminuza y'i Lausanne mu Busuwisi, byose bikazakorwa kugira ngo RFL ibe laboratwari iganwa n'ab'imihanda yose.

Umuyobozi wa RFL, Dr Charles Karangwa yagize ati 'Turateganya ko muri iyi nama tuzaganira ku bufatanye twagirana kugira ngo turebe ko twatahiriza umugozi umwe mu kugira umugabane utekanye. Inama izadufasha cyane kuko tuzanayungukiraho kugera ku rwego mpuzamahanaga kuko ari yo izajya itanga icyo cyemezo bijyanye n'amahugurwa izajya itanga.'

Muri iyi nama kandi hazagaragaramo amamurikagurisha atandukanye aho ibigo bizagaragaza ibyo bikora haba mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho umunyabyaha ashobora kunyura ahantu amakuru agahita atangwa bagatangira kwiga ku masura ye n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa (ibumoso) ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye ASFM 23, Dr Justin Kabera
Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye inama igiye guhuza abo mu rwego rw'ibimenyetso bya Gihanga, Dr Justin Kabera yagaragaje ko imyiteguro yagenze neza n'inama izagenda nk'uko babiteguye
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa yavuze ko u Rwanda Rwakiriye ASFM 23 kubera ubudasa rugaragaza mu gutegura inama, n'intambwe ishimishishije twateye mu bimenyetso bya gihanga
Umuyobozi wa ASFM, Uwom Okereke Eze yavuze ko u Rwanda rugomba kungukira muri iyi nama binyuze ku bunararibonye abagiye kuyitabira bafite mu bimenyetso bya gihanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-ruzungukira-mu-nama-igiye-guhuza-inzobere-mu-bimenyetso-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)