Ubuzima bw'umugore wa Fireman bukomeje kugenda nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kabera Charlotte umugore wa Fireman arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nyuma y'impanuka y'imodoka bakoze kuwa 8 Gashyantare 2023 yatumye avunika igufwa ryo mu rutirigongo.

Yahise yihutanwa kwa Muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanome nyuma yo kumarayo ibyumweru bitatu mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2023 yoherejwe Faisal kugira ngo ahabwe ubundi bufasha ndetse abashe kubagwa ariko kugeza ubu ntarabagwa kubera ikibazo cy'ubushobozi bitewe n'amafaranga bari gusabwa.

Mu kiganiro Fireman yagiranye n'igihe yagize ati 'Birasaba ko abagwa, hari amafaranga turi gusabwa kandi rwose ntiraririye natewe ntiteguye none n'ubushobozi nari mfite bukomeje kugenda bwanga. Uwabishobora rwose yakumva ko nsabye ubufasha.'

Fireman yashimye abakomeje kumwereka urukundo muri ibi bihe, bakamufasha ndetse n'uwundi wakifuza kumufasha yakifashisha numero : +250 787 708 366



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubuzima-bw-umugore-wa-fireman-bukomeje-kugenda-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)