Bugesera: Aborozi barinubira igiciro gihanitse cyo guteza intanga z'inka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo bagaragaza ko kibagiraho ingaruka zirimo kuba inka zabo zishobora kumara amezi arenga atandatu zitari zima n'ibindi byinshi.

Ubusanzwe Leta iteganya ko guteza intanga ari hagati ya 3000 Frw na 5000 Frw gusa ngo aya mafaranga aba ashobora kwiyongera mu gihe umuturage bisaba ko inka ye irindishwa kuko iterwa imisemburo kandi umukozi ubikora akajyayo inshuro nyinshi kuburyo amafaranga yiyongera akaba menshi.

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuri ubu amafaranga bari gucibwa ari menshi cyane kuburyo bakeneye ko Leta yabafasha ikabunganira akaba yagabanuka bakabasha guteresha intanga.

Ziragobora Abel Makombe utuye mu Murenge wa Mayange, yavuze ko hari ubwo inka irinda wahamagara umukozi ushinzwe ubworozi ngo aze kuguterera intanga akaguca amafaranga udashobora kwigondera.

Ati ' Intanga ntabwo zifata kandi ziranahenze, ubu iyo ugiye kuzishaka veterineri aguca amafaranga rwose uri umuhinzi mworozi utabona ari hejuru y'ibihumbi 17 Frw ariko ashobora kuzamuka akiyongera cyane. Bitugiraho ingaruka zo kuyabura nkanjye banciye amafaranga nyabuze ndabireka kandi inka yari yarinze.'

Mugabo Joseph utuye mu Murenge wa Musenyi we yavuze ko intanga kuri ubu zitakiboneka.

Ati ' Ntabwo ziboneka pe! Urabaza ngo baze kukurindishiriza bakakubwira ko nta misemburo ihari ukabura uko ubigenza, bigatuma wanajyana inka ku kimasa kandi twari tuzi ko ubwo dushyize inka mu biraro tugomba kuvugurura ubworozi tukagira inka z'umukamo.'

Yakomeje agira ati 'Nibura amafaranga make ni ibihumbi 17 Frw kugira ngo akurindishirize anaguterere intanga, twumva rero ari amafaranga menshi ku muturage tukaba twifuza ubwunganizi ibyo biciro bikagabanuka.'

Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Rubirizi ikorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana n'Umujyi wa Kigali, Sendege Norbert, yavuze ko ikibazo cy'ibiciro biri hejuru kimaze iminsi kizwi kandi ngo kiri gushakirwa umuti.

Ati ' Intanga ziraboneka ahubwo ikibazo kimaze iminsi kibazwa ni ikirebana n'ibiciro cyangwa se ubwoko bw'intanga bifuza. Icyo kibazo kirazwi ariko ubu cyatangiye gukorwaho kuburyo mu minsi iri imbere ubwo bwoko bw'intanga bifuza bwabafasha guhindura icyororo nabwo bube bwabonekera igihe.'

' Aho igiciro kiri hejuru birarebwa kugira ngo habe habonekamo ubwunganizi kugira ngo umworozi wese abe yazibona kandi zitamuhenze cyane.'

Sendege yavuze ko kandi ku kijyanye n'ibituma intanga zidafata bituruka ku bintu bitandukanye birimo kuba itungo ritariye neza, asaba abaturage kwibuka kugaburira amatungo neza no kuyafata neza ngo kuko aribyo bibitera.

Abaturage bashishikarijwe gukingiza inka zabo uburenge, kwirinda kuzerereza amatungo bakororera mu biraro ndetse bakanibuka kwegera ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu bworozi bafite.

Aborozi basabye ko igiciro cy'intanga kigabanyuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-aborozi-barinubira-igiciro-gihanitse-cyo-guteza-intanga-z-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)