FARDC yashyizeho umuyobozi mushya uyobora urugamba rwo guhashya M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Liyetona-jenerali Constant Ndima, guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, yongeye gusubizwa kuyobora ibikorwa bya FARDC muri iyi ntara,agahangana n'umutwe wa M23 wananiranye.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko yabimenyeshejwe ku wa gatatu tariki ya 15 Werurwe n'umuyobozi mukuru wa FARDC, Liyetona-jenerali Christian Tshiwewe.

Ibaruwa yahawe igira iti: "Ndabamenyesha ko Minisiteri y'Ingabo y'igihugu yagusubije mu mirimo yawe yose ndetse n'inshingano zawe (…) nk'uko bigaragara mu mabwiriza y'itegeko 21/016 ryo ku ya 03 Gicurasi 2021, ashyira mu mirimo ingabo z'igihugu mu gihe cy'intambara ku butaka bwa DRC, cyane cyane mu ngingo ya 5 iteganya ko mu gihe cyose igihugu cyugarijwe, guverineri w'ingabo ayobora ibikorwa."

Ku ya 12 Nyakanga 2022, ubuyobozi bw'ingabo bwakuye Liyetona Jenerali Constant Ndima kuri iyo mirimo,hashyirwaho Umuyobozi w'akarere ka gatatu k'ingabo, Jenerali Philémon Yav, waje gusimburwa na Liyetona Jenerali Marcel Mbangu Mashita.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yashyizeho-umuyobozi-mushya-uyobora-urugamba-rwo-guhashya-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)