Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yatangajwe n'umugore we Mary Caldwell aho yavuze ko uyu munyamuziki yari amaze igihe ahanganye n'uburwayi bufitanye isano n'imitsi ikorana n'ubwonko.

Caldwell avuga ko uyu musaza yapfiriye mu biganza bye ubwo bari mu rugo rwabo ruri i Great Meadows muri New Jersey nyuma y'imyaka itandatu yari amaze ahangana n'uburwayi.

Ati "Bobby yapfiriye hano mu rugo. Namufashe mu maboko igihe yadusigaga. Nzahorana umutima umenetse. Ndashimira mwese ku bw'amasengesho yanyu menshi mwakoze buri mwaka. Yari ahanganye n'uburwayi mu myaka itandatu n'amezi abiri. Ruhukira ku Mana, Rukundo rwanjye."

Bobby Caldwell yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi gusa aza kuba ikirangirire ubwo yasohoraga indirimbo 'What You Won't Do For Love' yanasubiwemo n'abandi bahanzi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bobby-caldwell-yitabye-imana-ku-myaka-71

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)