Harmonize yemereye abafana be ikintu gishya ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akomeza agira ati: 'Mwaramfashishije igihe kirekire kuva nakitwa Rajab kugera n'ubu mumfata nka Harmonize, Kondeboyieshi, Tembo na Bakhres. Mu kuri muri abavandimwe banjye kandi nzahora iteka mbasengera.'

Yahise atangaza ko ku bufatanye na Boomplay yamaze gutangiza Podcast ye azajya akoresha agira inama abafana be ikaba yiswe "Harmonize Podcast".

Harmonize ati: 'Buri umwe afite inkuru yo kubara kandi nkunda kumva ibyo abantu bavuga ku buzima bwabo ariko kuri ubu ngiye gutangira kuvuga inkuru yanjye.'

Ibice azajya yibandaho birimo kugaruka ku buzima bwe aho yavuye n'ibyo yanyuzemo ngo agere aho ageze. Azagaruka kandi ku buzima bwihariye bw'umuziki we n'ibizazane yahuriyemo nabyo.


Harmonize yamuritse Podcast ye ku munsi yizihijeho isabukuru y'amavuko y'imyaka 33

Agiye gutangira gushyira hanze inkuru ku buzima bwe yaba ubusanzwe, ubw'umuziki n'ibindi

Ari mu bahanzi bacyeya batigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Karere k'Iburasirazuba



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yemereye-abafana-be-ikintu-gishya-ku-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)