Dore akamaro k'urusenda ku buzima bwa muntu birimo kuba rwamurinda kurwara Kanseri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1.Urusenda rurinda abantu kurwara kanseri

Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw' ibibyimba mu mubiri.

Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw' intanga, no mu mihogo .

2.Rwongera ubudahangarwa bw' umubiri

Kurya urusenda bisukura inzira z' ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

3.Urusenda rufasha mu itembera neza ry' amaraso mubiri

Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.

4.Kugabanya umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije abahanga mu by' ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk' umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w' amaraso na kanseri.

Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by' imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).

Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy' ibyumweru 6.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-akamaro-k-urusenda-ku-buzima-bwa-muntu-birimo-kuba-rwamurinda-kurwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)