RDC yeruye ko igiye gukorana n'imitwe yitwaje intwaro mu guhangana n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirego bimaze iminsi bishinjwa Ingabo za Leta (FARDC) ko zikorana n'imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n'abacanshuro bo mu Burayi, mu kurwana na M23.

Nyamara uyu mutwe wakomeje gusunika FARDC, ku buryo izi ngabo zatangiye gushaka ahandi zapfunda imitwe.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe, Minisitiri ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu, mu kurwana ku busugire bw'igihugu.

Yavuze ko mu nama y'abaminisitiri iheruka, bagejejweho umushinga w'itegeko ubiteganya ndetse uremezwa. Ni umushinga ngo Guverinoma yagejejweho na Minisitiri w'Ingabo, Gilbert Kabanda, ndetse wemejwe n'inama y'abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe.

Uwo mushinga w'itegeko uteganya ko iyo mitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu igiye kwifashishwa "nk'abasirikare biteguye, bashobora kwifashishwa nk'abasirikare ba Congo muri FARDC".

Yakomeje ati "Ni abantu biteguye bashobora kwifashishwa igihugu cyatewe nk'uko bimeze uyu munsi, bagashyirwa mu buryo bumwe n'abasirikare ku rugamba."

"Ntabwo twakwizera ko twakomeza gutabarwa n'abandi, [...] ku rwego rwa Guverinoma, ntabwo tugishaka ko abantu bavuga ko twifashisha ingabo ziturutse ahandi. Ntabwo izo ngabo zakwitwa gutyo mu gihe abantu barwanira igihugu cyabo, ni abantu bakunda igihugu bya nyabyo."

Yavuze ko iyo mitwe yise "Wazalendo" (abiteguye kwitangira igihugu) bikwiye kwibagirana ko umunsi umwe barashe ku ngabo za Leta, hagashyirwa imbere ko uyu munsi bafite umwanzi umwe basangiye.

Yakomeje ati "Ubutumwa naha Wazalendo ni uko Guverinoma imaze gushyiraho uburyo bw'amategeko kugira ngo mwemerwe. Muri make, guhera mu cyumweru gitaha, mugiye guhabwa ubutumwa, mugiye kurwana ku rugamba mu buryo bumwe na FARDC."

Yavuze ko mu buryo bwemeranyijweho, nyuma y'intambara hazabaho uburyo bwo kubasezerera mu gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ni icyemezo Nzangi yavuze ko kizafasha mu gukemura ikibazo cy'ubuke bw'abasirikare ba FARDC, no gukuraho ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro.

Ati "Kubera ko aba bantu bazaba barwana urugamba mu buryo bwemewe, ndizera ko hatazongera kuvugwa ikibazo cy'imitwe yitwaje itwaro."

Ikibazo cy'uko FARDC irimo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro bimaze imisi kivugwa, ariko Guverinoma ya Congo ikacyitarutsa. Ubu igiye kubikora ku mugaragaro.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko FARDC ikorana na FDLR, umutwe washinzwe na bamwe mu bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibintu nyamara byakomeje kugaragazwa na Raporo z'Itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye, harimo iyo mu 2022, ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC. Bitandukanye n'ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23/ARC.

Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple - ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC ushinzwe ibikorwa n'ubutasi bwa gisirikare. Iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC "mu guhangana na M23/ARC hamwe n'abayifasha."

Raporo ikomeza iti "Benshi mu barwanyi n'abahoze ari ari bo, imiryango itari iya leta n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze batangaje ko nyuma y'inama ya Pinga, abagize ihuriro ry'imitwe y'abarwanyi bahawe intwaro n'amasasu na bamwe mu basirikare ba FARDC, ku nshuro zitandukanye."

Amakuru yerekanye ko nk'umutwe wa NDC-R wahawe intwaro ku wa 30 Gicurasi 2022.

Undi murwanyi watanze ubuhamya yavuze ko umutwe wa Mai Mai abarizwamo, wahawe intwaro n'umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel ariko "ababwira ko bazazisubiza umunsi M23/ARC izaba yatsinzwe."

Ni ibintu bishushanya icyemezo cya Guverinoma ya Congo, noneho cyashyizwe mu itegeko.

Minisitiri ushizwe amashuri makuru na za kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro mu kurwana na M23
Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yeruye-ko-igiye-gukorana-n-imitwe-yitwaje-intwaro-mu-guhangana-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)