Costa Titch yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Uyu muhanzi wari ukunzwe mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro.


Yapfuye ari mu gitaramo cy'iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg.


Urupfu rw'uyu muhanzi rwemejwe n'umunyamakuru w'icyamamare muri Afurika y'Epfo Kgopolo Phil Mphela wavuze ko yitabye Imana.


Costa Titch yari umusore wari ufite imyaka 27. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya 'Amapiano' agezweho ku isi.


Uyu musore yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.


Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.


Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n'Isi kuko yayisubiranyemo na Akon.


Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA n'izindi.


Yakoranye n'abahanzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa "Superstar".


Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize. Icyo gihe yakoreye ibitaramo i Kigali na Gisenyi.Costa ubwo aheruka mu Rwanda Costa yari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

Costa Titch yaguye ku rubyiniro

REBA BIG FLEXA IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANISHIJE COSTA TITCH

Ubwo uyu muhanzi yagwaga ku rubyiniro

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126953/costa-titch-yitabye-imana-126953.html

Post a Comment

1Comments

  1. Imana imwakire mubayo, mwizina rya Yesu.

    ReplyDelete
Post a Comment