Bishop Dr. Fidle Masengo yagaragaje impamvu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

Iri barura ryanagaragaje ko, ubu Abanyarwanda 402,517 bangana na 3% batagira idini, nyamara mu 2012 abatagira idini bari 0.2%- Bivuze ko bahayeho kwiyongera kwa 2.8% by'abantu bavuye mu matorero atandukanye yo mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika n'ubwo ariyo ifite abayoboke benshi kugeza ubu Rwanda bangana na 40%, yatakaje 4% byabo, kuko mu 2012 bari 44%.

Abadiventisiti ni 12% (no mu 2012 ni bo byari bimeze), Abayisalamu ni 2% (no mu 2012 nibo byari bimeze)…

Impuguke mu bukungu akaba n'umusesenguzi. Dr Rusa Bagirishya, aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko uko iminsi ishira ishyira amezi mu myaka, bishoboka ko umubare w'abagana amadini uzagenda ugabanyuka.

Bagirishya yavuze ko 'amadini yaje ku ngufu'. Ati "Bayaduhaye tutayakeneye urumva rero ikintu washyizwemo ku ngufu biragoye ngo ukigumemo."

Umusesenguzi Mugabo John yavuze ko atagira idini. Avuga ko yakuriye mu itorero nk'abandi, ariko ko aho yakuriye yabonye ibintu 'bifutamye' abivamo.

Umuyobozi w'Itorero 'Foursquare Gospel Church Rwanda', Bishop Dr. Fidèle Masengo, yabwiye InyaRwanda ko amatorero n'abashumba bafite akazi gakomeye ko kongera kubwiriza ubwoko bw'Imana bukagaruka mu nzu yayo, kuko nta buzima butarimo Kristo.

Masengo yavuze ko ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 kimaze hafi imyaka itatu gihungabanya ubuzima bw'abantu ku Isi, zitaragaragara neza zose, kuko zishobora kuzagaragara nko mu myaka icumi iri imbere.

Uyu mushumba yavuze ko igihe cya Covid-19, abantu bamaze igihe kinini mu ngo kandi ibyo bari bicariye 'ntabwo ibyinshi byari byiza'.

Yavuze ko muri Covid-19 ari nabwo ihohoterwa ryiyongereye cyane, ubusinzi buriyongera, abantu batakaza imirimo n'ibindi byasunikiye abantu benshi kuva mu matorero. Â Ã‚ Ã‚ 

Masengo ati "Izo mpamvu zose zishamikiye kuri Coronavirus zatumye abantu bamwe bumva y'uko atari ngombwa gusubira mu matorero."

Masengo avuga ko Covid-19 yanasize abakiristu bigira ijambo ry'Imana kuri internet ku buryo bamaze kwiyakira badashaka kujya mu materaniro nk'uko byari bisanzwe.

Yavuze ko ibintu byose ari akamenyero. Ku buryo hari umuntu ukubwira ko asengera mu rugo, kuko yumva ijambo ry'Imana anakora imirimo inyuranye.

Uyu mushumba avuga ariko ko ibi atari byiza kandi atabishyigikiye kuko 'Bibiliya iravuga ngo ntimukirengagize guterana kwera'.

Bishop Masengo usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo, impamvu ya kabiri agaragaza, avuga ko ifite aho ihuriye n'abari mu itorero.

Yavuze ko uko imbuga nkoranyambaga zigenda ziha ijambo abavuga abashumba nabi ndetse 'n'abiyita abashumba atari abashumba' basenya umurimo wa gishumba, basa nk'aho badafite imbuto, bituma abantu benshi bibaza impamvu yo kujya mu matorero.

Yavuze ko urusengero rutarimo abatagatifu, ahubwo rurimo abantu bameze nk'abandi bafite n'intege nke. Ariko ko 'Uko dutinda duheza abafite intege nyinshi zinagaragara akaba aribo bavuga niko twangisha abantu kuza mu matorero'.

Imana yigize kubwira Eliya ko hakiri ibihumbi byinshi bitarapfukamira Bayali (Baali). Masengo avuga ko uko abakozi b'Imana barushaho kuvuga ko hakiri amatorero mazima, abakiristu bazima, bigenda bibafasha kubwira buri wese gusubira mu itorero.

Impamvu ya gatatu uyu mushumba avuga ko ni uko abantu muri iki gihe bahugiye mu gushaka imibereho. Ibi, avuga ko bituruka ku gihe cy'imyaka irenga' ibiri yashize abantu bari mu ngo badakora, bityo ko aho bemerewe kongera gukora benshi bahugiye mu gushaka iby'isi.

Masengo avuga ko hari abo baganira bamubwira ko hari ibyo bahugiye, kandi bakizeza ko ibyo nibitunga bazagaruka mu itorero.

Yavuze nta mpamvu n'imwe yagatumye umuntu ava mu itorero 'kuko ibyo duhunga mu inzu y'Imana siwo muti twagombye kubihungira hanze'.

Abavuga ko nta dini bagira! Masengo yavuze ko ibi bitanga umukoro amatorero yo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri buri wese, ku buryo yaba ari uwavuye mu idini n'undi uvuga ko atagira idini yongera kugaruka imbere y'itorero.

Ati "Ni inshingano y'itorero, biri no mu byo tubwira urubyiruko y'uko ari imbaraga zigomba guhindura abandi.'

Mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, urubyiruko rugize umubare munini! Rurugarijwe ku buryo, ibihugu bisabwa kubitaho, abanyamadini bakabigisha kurusha uko bababwiriza.

Hari ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize, bwakorewe mu bihugu 20 birimo Amerika, u Buyapani, u Bushinwa, ibihugu byinshi by'u Burayi n'ibihugu bine byo muri Afurika birimo nka Afurika y'Epfo, Nigeria, Misiri na Kenya.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba uko abari hagati y'imyaka 13 kugera kuri 19 y'amavuko bahagaze mu bijyanye n'ubukristu.

Abakoze ubu bushakashatsi batekerezaga ko ibizavamo, bizaba ishusho y'uko imiryango y'abo ihagaze (y'uru rubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi) ndetse n'uko bizaba bimeze mu myaka 10 iri imbere.

Ababajijwe ibibazo bose ni abakiristu. Babajijwe ibibazo birimo uburyo bashyira ubukiristu bwabo mu bikorwa, ibisubizo bigaragaza ko 51% ari bo bonyine bavuze ko y'uko bashyira ubukiristu mu bikorwa, ni mu gihe 8% bagaragaje ko babikorera gusa mu miryango no hanze.

46% y'aba bantu bavuga ko ari abakristu bavuze ko badatunze Bibiliya kandi batajya bazisoma. 58% bavuga y'uko ibyo kuvuga ubutumwa bwiza bitabareba, kandi batajya babigerageza, batanabifite muri gahunda.

Ikindi babajijwe ni uburyo bahangana n'ibibazo byo mu buzima busanzwe. 60% bavuga y'uko bari mu gahinda gakabije hahandi byitwa guhangayika bumva bageze ku kigero cy'uko batava mu buzima bubi barimo.

35% bavuze ko bagerageje kwiyahura kubera kuba mu buzima bwo kwiheba. 50% bagaragaje ko bafata ibiyobyabwenge n'aho 48% bavuga y'uko bareba filime z'urukozasoni.

Banabajijwe uburyo babana n'imbuga nkoranyambaga. Byagaragaye ko abo muri ibi bihugu 20 bakoresha amasaha 7.5 ku mbuga nkoranyambaga.

Babajijwe ku myitwarire ijyanye n'imibonano Mpuzabitsina. 30% bo muri iyo myaka 13 na 19, bavuze y'uko bakoze imibonano mpuzabitsina kandi byitwa y'uko ari abakiristu.

Ni mu gihe 35% bavuze y'uko gushakana hagati y'umugabo n'umugabo cyangwa se umugore ku mugore bitabateye ikibazo. 

Umuyobozi w'Itorero 'Foursquare Gospel Church Rwanda', Bishop Dr. Fidèle Masengo yatangaje ko Covid-19 n'abashumba badafite amavuta biri mu byatumye umubare w'Abakiristu mu Rwanda ugabanyabukaho 2.8% mu myaka 10 ishize 

Bishop Dr. Fidèle Masengo avuga ko urubyiruko ari imbaraga zubaka, bityo ibihugu n'amadini bagomba kubitaho mu rwego rwo gutegura umuryango w'ejo hazaza 

Huduma James yavuze ko imibare bafite igaragaza ko binyuze mu biterane by'urubyiruko FourSquuare Church itegura, mu mwaka wa 2022 abagera kuri 41 bakiriye agakiza 

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Four Square Church, Nshimiyimana Jean [Uri iburyo] yasabye ko hajya hakorwa ubushakashatsi bugaragaza ubuzima bw'iri torero bushingiye ku bikorwa binyuranye bategura

DR MASENGO YAVUZE IMPAMVU ESHATU ZATUMYE ABAKIRISTU BAGABANUKA MU MATORERO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126948/bishop-dr-fidele-masengo-yagaragaje-impamvu-eshatu-zatumye-abakiristu-bagabanyuka-mu-mator-126948.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)