Biravugwa ko M23 yahushije Perezida wa FDLR nyuma yo kwica abarinzi be 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lt.Albert Nsabimana,Ajida Tuteri n'abandi basilikare 13 nibo bahitanywe n' igitero gikomeye umutwe wa M23 wagabye mu birindiro bikuru bya FDLR biri i Bambo.

N'amakuru yemejwe n'umwe mu bakuru ba Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Gurupoma ya Bambo, Teritwari ya Rutshuru,muri Kivu y'amajyaruguru,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri uyu wa 12 Werurwe 2023.

Uyu muyobozi, avuga ko Perezida wa FDLR Lt Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Rumuri,yagabweho igitero n'abarwanyi ba M23 kuwa 5 taliki ya 10 Werurwe 2023 mu rukerera rwa mu gitondo mu gace ka Birundure,hagapfa abarwanyi 6 barimo Serija Kirabiranya wari ushinzwe kumutekera.

Ni imirwano yamaze amasaha abiri ,aho abarwanyi ba FDLR bahise bambuka umugezi wa Rwindi bahungira ahitwa Bambo.

Isoko y'amakuru ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru iri ahitwa ku Rezo, ivugako kuwa gatandatu,tariki ya 11 Werurwe mu rukerera, abarwanyi ba M23 nanone bubikiriye ijoro babasha gucengera mu birindiro bishya bya FDLR mu gace ka Bambo, byari byashinzwe na Col.Binego ushinzwe umutekano wa Gen.Byiringiro, maze bagaba igitero simusiga muri ibyo birindiro aricyo cyahitanye abarinzi 15 ba Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.

Abatangabuhamya babyiboneye n'amaso ,bavuga ko abarwanyi ba FDLR barokotse icyo gitero babashije guhungisha Gen.Rumuri bamuhetse mu ngobyi y'abarwayi, banacikisha Gen.Major Busogo usanzwe ari umujyanama we ndetse babasha no gutorokesha Lt.Gen Poete wungirije Gen.Rumuri k'ubuyobozi bwa FDLR.

Ababyiboneye n'amaso, bahamirije Rwandatribune ko biboneye imirambo irenga 15 irimo uwa nyakwigendera Lt Nsabimana Albert uvuka mu cyahoze ari komini Kayove,uwa Ajida Tuteri wari Komanda wa Porota ishinzwe kurinda Perezidanse ya FDLR.

Abasesenguzi mu by'umutekano, bavuga ko ubuzima bwa Lt Gen.Iyamuremye Gaston Byiringiro, bugerwa ku mashyi kuko inyeshyamba za M23 zisa n'izamugoteye mu ishyamba rya Kirama n'agace ka Kibirizi bihana imbibi, bakaba basanga amahirwe yo kubaho yaba asigaranye ,ari ayo kwishikiriza umutwe wa M23.

Ivomo:Rwanda Tribune



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/biravugwa-ko-m23-yahushije-perezida-wa-fdlr-nyuma-yo-kwica-abarinzi-be-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)