Minisitiri Mbabazi yavuze ku kwigisha amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki 12 Werurwe 2023, ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu iri ku Kimihurura.

Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi, abakarani, abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

Ni muri gahunda yiswe 'Isangano ry'Urubyiruko' yo kuruhuriza hamwe, rukigishwa amateka y'u Rwanda no kuyubakiraho ahazaza heza harwo nah'igihugu. Yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Umujyi wa Kigali n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abaturarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uru rubyiruko rwasuye ibice bitandukanye, rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rwibutswa uruhare rufite mu guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ubwo rwageraga ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, rweretswe bimwe mu bikorwaremezo, bibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo indake yakoreshwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waruyoboye.

Rweretswe kandi inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR Inkotanyi, ibibuga by'imipira bifashishaga mu mikino cyangwa imyitozo ndetse n'imisozi ihakikije.

Aha hose basobanuriwe uburyo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zabyifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiye guhera mu 1990 kugeza mu 1994.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko aya mateka agiye kujya yigishwa mu mashuri kugira ngo bifashe abana gukura bazi aho igihugu cyabo cyavuye.

Yagize ati "Mu by'ukuri mu bihe byatambutse wabonaga aya mateka tutayahuza n'amashuri ariko ubu abarimu barahuguwe."

"Twizeye ko bazajya babasha kwinjiza aya mateka y'igihugu cyacu mu masomo bigisha. Tuzabikomeza kandi dufatanyije na Minisiteri y'Uburezi."

Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari n'ubundi buryo bushobora gutekerezwa ku bantu baba bakora imirimo itandukanye batari abanyeshuri aho nko mu gihe habayeho siporo cyangwa ibindi bikorwa hajya hashyirwamo umwanya wo kwigisha amateka.

Ati "Ese niba hari siporo dukora, amakuru dutanga ntitwajya dutanga [...] tugashyiramo umwanya wo kwigisha aya mateka. Tuzakomeza kubiganiraho turebe uko twabikora neza."

Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ibi biganiro byateguwe ngo urubyiruko ruganirizwe ku murage rwavoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside mu 1994.

Mu ntangiriro za Mutarama 2023, ni bwo Umujyi wa Kigali watangije Isangano ry'Urubyiruko (Kigali Youth Festival), ahahurizwa hamwe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto n'abandi.

Dr Mpabwanamaguru yavuze ko kugeza ubu urubyiruko rugera ku bihumbi 200 rwakoze ibikorwa bitandukanye, byakozwe mu mirenge yose 35 igize Umujyi wa Kigali.

Hakozwe imurikwabikorwa, rwitabira siporo rusange, rukora Umuganda, rukora ibitaramo ndangamurage bisingiza intwari z'u Rwanda n'ibindi.

Uru rubyiruko ruhabwa ibiganiro bitandukanye n'abayobozi barushishikariza ibikorwa by'ubutwari, gusigasira amateka y'igihugu n'ibindi biba bifite insanganyamatsiko igira iti ''Tujye ku Rugerero twubake u Rwanda twifuza.''

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen Kabarebe James; Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi n'Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard bitabiriye ibi biganiro byabahuje n'urubyiruko
Urubyiruko rwunamiye runashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Urubyiruko rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, runasobanurirwa uko rwagenze
Abitabiriye ibiganiro basabwe kubakira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mbabazi-yavuze-ku-kwigisha-amateka-y-urugamba-rwo-guhagarika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)