Intumwa za UN nazo zasabye RDC kwikemurira ibibazo aho gutegereza amahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intumwa z'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano,nazo zasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo byayo ikareka kwitega ko bizakemurwa n'amahanga.

Izi ntumwa ziri muri Congo guhera tariki 8 Werurwe, aho zagiye kureba ibibazo by'umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bw'icyo gihugu no kureba ingamba zihari mu kubikemura.

Ambasaderi w'u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière ari na we uyoboye izo ntumwa, yavuze ko Loni icyo yatanga ari ubufasha ariko ibindi bigomba gukorwa n'abayobozi ba Congo.

Ati "Ndashimangira ko Loni idashobora gukora byose yonyine, birareba na RDC ndetse n'ingabo zayo. Nibo mbere na mbere bireba, icyo Loni yakora ni ugufasha. Nta gisubizo cy'ubufindo gihari, si Loni rwose izaza gukemra ibibazo byanyu yonyine."

Nicolas de Rivière yavuze ko ibibazo Congo ifite bikeneye ibisubizo binyuze mu biganiro bya politiki ndetse n'ubufatanye mu by'umutekano.

Ati "Ariko ntimuzategereze ko Loni izaza gukemura ibibazo mu mwanya w'abayobozi ba Congo."

Ubu butumwa bw'intumwa za Loni buje nyuma y'iminsi mike na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, agendereye icyo gihugu, akavuga ko ibibazo gifite bizakemuka ari uko ubuyobozi bubigizemo uruhare



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/intumwa-za-un-nazo-zasabye-rdc-kwikemurira-ibibazo-aho-gutegereza-amahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)